Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igisingizo cy’Uhoraho Nyir’ibiremwa n’akamaro k’amategeko ye

1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2 Ijuru ryamamaza ikuzo ry’Imana, n’ikirere kikagaragaza ibyiza yakoze.

3 Umunsi ubwira undi munsi inkuru yabyo, ijoro rikabimenyesha irindi joro.

4 Nanone, nta nkuru, nta n’amagambo, kuko ijwi ryabyo ritumvikana!

5 Ariko ku isi hose urusobe rwabyo rurigaragaza, n’imvugo yabyo ikagera ku mpera z’isi. Hejuru iyo kure, ni ho Imana yashingiye ihema izuba;

6 maze na ryo, ak’umukwe usohotse mu nzu y’ubugeni, rikishimira gukataza mu nzira yaryo.

7 Rirasira ku mpera imwe y’ijuru, rigataha ku yindi mpera, ubushyuhe bwaryo ntibugire aho busiga.

8 Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa, rikaramira umutima. Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri, abacisha make akabungura ubwenge.

9 Amateka y’Uhoraho araboneye, akanezereza umutima; amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure, akamurikira umuntu.

10 Igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye, kigahoraho iteka ryose. Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri, byose biba bitunganye.

11 Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu, kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye; biryohereye kurusha ubuki, kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu!

12 Ni cyo gituma umugaragu wawe abikesha kwitonda, kubikurikiza bikamugirira akamaro.

13 Ni nde wamenya amakosa yose yakoze? Nyagasani, urangire umwere w’ibyaha ntiyiziho.

14 Kandi urarinde umugaragu wawe abirasi, ntibakangireho ububasha! Ubwo rero nzaba intungane rwose, n’umwere w’igicumuro gikomeye.

15 Amagambo mvuga, n’ibyo umutima wanjye uzirikana, nibijye bikunogera, wowe Uhoraho, Rutare nisunga n’umurengezi wanjye!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan