Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Umwami arashimira Imana akesha gutsinda

1 Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi, umugaragu w’Uhoraho. Yabwiye Uhoraho amagambo y’iyi ndirimbo igihe Uhoraho yari amaze kumukiza abanzi be bose bari bamumereye nabi, barimo Sawuli. Nuko aterura agira ati:

2 Uhoraho, ndagukunda, wowe mbaraga zanjye!

3 Uhoraho ni we rutare rwanjye, n’ibirindiro byanjye, akaba n’umurengezi wanjye. Ni Imana yanjye, n’urutare mpungiramo, akaba ingabo inkingira, n’intwaro nkesha gutsinda; ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa.

4 Natabaje Uhoraho, Nyakuberwa n’ibisingizo, maze mbasha gutsinda abanzi banjye.

5 Ingoyi z’urupfu zari zandadiye, imivumba ya Beliyali inkura umutima,

6 ingoyi z’Ikuzimu zirangota, n’imitego y’urupfu ishandikwa mu nzira nyuramo.

7 Nuko mu magorwa yanjye, ntakambira Uhoraho, ntakira Imana yanjye; na we rero, yumvira ijwi ryanjye mu Ngoro ye, imiborogo yanjye imugeraho.

8 Nuko isi irahindagana, ihinda umushyitsi, ibitereko by’imisozi birakangarana, birahungabana kubera uburakari bwe.

9 Mu mazuru ye hacucumuka umwotsi, mu kanwa ke havubuka umuriro w’inkongi, hasohoka n’amakara agurumana.

10 Abogeka ijuru, maze aramanuka, aza arangwa n’igicu kibuditse mu nsi y’ibirenge bye.

11 Yicara ku gihu, maze araguruka, agenda ahorera mu nkubi y’umuyaga.

12 Umwijima awugira ubwihisho bwe, yitwikira ibicu by’urucukirane: bimeze nk’amazi y’urwijiji.

13 Akezezi kamubanza imbere, bya bicu biratamuruka, maze hagwa amahindu n’amakara yaka!

14 Uhoraho ahindira mu ijuru nk’inkuba zesa, Usumba byose arangurura ijwi;

15 arasa imyambi ye, ikwira hose, arekura imirabyo, maze isakara hose.

16 Ubwo indiri y’inyanja irarangara, n’ibitereko by’isi biriyanika, kubera umuririmo wawe, Uhoraho, n’inkubi y’umuyaga uvubutse mu mazuru yawe.

17 Nuko aho ari mu ijuru, arambura ukuboko aramfata, ankura mu mazi abira;

18 ankiza atyo umwanzi wanjye ukomeye, n’abandwanyaga bandusha amaboko.

19 Bari bantanze imbere ku munsi w’amakuba, ariko Uhoraho ambera ikiramiro;

20 arangobotora, anshyira ahantu hisanzuye, nuko arankiza, kuko ankunda.

21 Uhoraho yangiriye ibikwiranye n’ubutungane bwanjye, ampembera ibikorwa byanjye bizira amakemwa.

22 Koko nakomeje inzira z’Uhoraho, nta bwo nigeze mba umuhemu ku Mana yanjye.

23 Amategeko yayo yose nayitayeho cyane, sinaca ukubiri n’amabwiriza yayo.

24 Nayibereye indakemwa, nirinda igicumuro icyo ari cyo cyose.

25 Nuko Uhoraho anyitura ibikwiranye n’ubutungane bwanjye, asanze ibikorwa byanjye bizira amakemwa.

26 Uw’indahemuka, umubera indahemuka, uw’indakemwa, ukamubera indakemwa.

27 Uw’intungane ukamubera intungane, naho uw’incabiranya, ukamurusha ubwenge.

28 Imbaga yasuzuguwe, ni wowe uyiha gutsinda, naho abibonabona ukabakoza isoni.

29 Uhoraho, ni wowe uncanira itara; Mana yanjye, ngaho mboneshereza mu mwijima ndimo.

30 Iyo turi kumwe, nsanganira igitero; iyo ndi kumwe n’Imana yanjye, nsimbuka inkike zihanitse.

31 Inzira y’Imana ntihinyurwa na gato, ijambo ry’Uhoraho ntirikemangwa; ni we ngabo ikingira abamuhungiraho bose.

32 None se, ni nde Mana uretse Uhoraho? Ni nde Rutare twisunga usibye Imana yacu?

33 Iyo Mana ni yo intera imbaraga, ikantunganyiriza inzira nyuramo,

34 ikampa kunyaruka nk’impara, maze ikampagarika mu bitwa by’imisozi.

35 Ni yo intoza kurwana, maze amaboko yanjye akamenya gufora umuheto w’icyuma.

36 Nyagasani, umpa ingabo y’indatsimburwa, ukuboko kwawe kurandamira, unyitaho maze ukantera inkunga.

37 Intambwe zanjye uzagurira inzira, maze intege zanjye ntizidandabirane.

38 Ubu iyo nirukanye abanzi, ndabashyikira, maze simpindukire ntabatsembye.

39 Ndabacocagura, ntibashobore kubyutsa umutwe, bakarambarara mu nsi y’ibirenge byanjye.

40 Wanteye imbaraga zo kubatsinda, none abandwanyaga, ubu barampfukamiye.

41 Abanzi banjye, watumye bavumwa barahunga, maze abari bampagurukiye ndabatsemba.

42 Baratabaza, ariko ntihagira ubavuna, batakira Uhoraho ariko ntiyabasubiza.

43 Nabahinduye nk’umukungugu utumurwa n’umuyaga, maze mbaribata nk’icyondo cyo mu nzira.

44 Undinda imyivumbagatanyo ya rubanda, ukangira umutware w’amahanga; none imbaga y’abantu ntari nzi ndayihatse.

45 Abahungu b’abanyamahanga bampatsweho, mvuga ijambo rimwe bakanyumvira.

46 Abanyamahanga bacitse intege, basohoka mu buhungiro bwabo badagadwa.

47 Uhoraho arakabaho! We Rutare nisunga, aragasingizwa! Imana nkesha umukiro niharirwe umutsindo,

48 iyo Mana yamporeye, ikanyegurira ibihugu ngo mbitegeke!

49 Wankijije abanzi banjye, ndetse umpa guhashya abansembuye, kandi unkiza abantu b’abanyarugomo.

50 Ni cyo gituma ngushimira, Uhoraho, rwagati mu mahanga, maze nkaririmba nshimagiza izina ryawe,

51 mvuga nti «Agwiriza imitsindo umwami yimitse, agatonesha uwo yasize amavuta y’ubutore, ari we Dawudi n’abamukomokaho iteka ryose.»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan