Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 17 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho ry’intungane itotezwa
1 Isengesho, riri mu yo bitirira Dawudi.

1 Isengesho, riri mu yo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndenganura! Nyumva, wite ku maganya yanjye; tega amatwi isengesho ryanjye, ridaturutse mu munwa ubeshya.

2 Ba ari wowe uncira urubanza, ijisho ryawe rirebe aho ukuri guherereye!

3 Wasuzumye umutima wanjye, ungenzura nijoro, ndetse urangerageza, ntiwagira ikibi unsangana: ururimi rwanjye narurinze gucumura.

4 Kugira ngo ngenze nk’abantu bakurikiza amabwiriza yawe, nakomeje kunyura mu nzira wategetse,

5 mpamya intambwe mu mayira yawe, ibirenge byanjye ntibyadandabirana.

6 Mana yanjye, ndakwiyambaza, kuko unyumva; ntega amatwi, wumve ibyo nkubwira!

7 Garagaza impuhwe zawe zahebuje, wowe ukiza abiringira ububasha bwawe, bagahonoka batyo abahagurukiye kubarwanya.

8 Urandinde nk’imboni y’ijisho ryawe, umpishe mu gicucu cy’amababa yawe,

9 kure y’abanyarugomo banyaze ibyanjye, n’abanzi gica bantangatanze impande zose.

10 Umutima wabo wapfukiranywe n’ibinure, umunwa wabo ukavugana agasuzuguro.

11 Ngabo baransatiriye, none bamaze kungota; bampozaho ijisho bashaka uko bangarika ku butaka.

12 Bameze nk’intare ikereye gushihagura, mbese nk’igisimba kibunze mu bwihisho.

13 Uhoraho, haguruka! Ubatere, ubahashye! Inkota yawe ninkize umubisha!

14 Uhoraho, ukuboko kwawe nikubameneshe, bave mu bantu, bacike mu bantu no ku isi. Uwo ni wo mugabane ubagenewe muri ubu bugingo! Inda yabo niyuzure ibyo wabazigamiye, n’abahungu babo babiboneho babyijute, basigarize n’abana babo bakiri ku ibere.

15 Naho jyewe birakwiye ko nzareba uruhanga rwawe; ninkanguka, nzanyurwa n’uburanga bwawe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan