Zaburi 16 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho ni we munani wanjye 1 Indirimbo ihebuje, iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Indirimbo ihebuje, iri mu zo bitirira Dawudi. Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye. 2 Uhoraho ndamubwiye nti «Ni wowe Mutegetsi wanjye, nta mahirwe yandi nagira atari wowe!» 3 Ibigirwamana by’iyi si, bya binyamaboko byanshimishaga, birarushaho gutwara benshi umutima, bakabyohokaho. 4 Ariko jyeweho sinzongera kubitura ibitambo biseswa, nta n’ubwo nzongera kubivuga mu mazina bibaho! 5 Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye, uko nzamera ni wowe ukuzi. 6 Umugabane negukanye uranshimishije, umunani nahawe uranejereje. 7 Ndashimira Uhoraho ungira inama, ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa. 8 Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema, ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana. 9 Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe, amagara yanjye akamererwa neza, n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze; 10 kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu, kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana. 11 Uzamenyesha inzira y’ubugingo; hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye, iburyo bwawe hakaba umudabagiro udashira. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda