Zaburi 149 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo y’umutsindo 1 Alleluya! Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya, mumusingirize mu ikoraniro ry’abayoboke be. 2 Israheli niyishimire Uwayiremye, abahungu b’i Siyoni bahimbazwe n’ibirori bakorera umwami wabo. 3 Nibasingize izina rye bahamiriza, bamuvugirize ingoma n’inanga. 4 Kuko Uhoraho ashimishwa n’umuryango we, ab’intamenyekana akabahaza umukiro. 5 Abayoboke be nibahimbazwe no kumukuza, ndetse bavugirize impundu no ku mariri yabo; 6 bakore mu gahogo barata Imana, ari na ko bafashe mu ntoki inkota y’amugi abiri; 7 kugira ngo bihimure amahanga, bahanireho imiryango y’ahandi; 8 abami bayo bababoheshe iminyururu, abanyacyubahiro bayo babate ku mapingu, 9 maze babarangirizeho urubanza rwabaciriwe. Ngiryo ishema ry’abayoboke b’Imana! Alleluya! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda