Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 148 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ibiremwa byose nibisingize Uhoraho

1 Alleluya! Nimusingirize Uhoraho mu ijuru, mumusingize mwebwe abatuye hejuru y’ibicu!

2 Nimumusingize, bamalayika be mwese, namwe, ngabo ze mwese nimumusingize!

3 Nimumusingize, zuba nawe kwezi, mumusingize, nyenyeri zose zakirana!

4 Juru ryisumbuye ayandi, ngaho musingize, nawe mazi yo hejuru y’ikirere!

5 Byose nibisingize izina ry’Uhoraho, we wategetse bigahita bibaho;

6 yabishyize mu myanya bizahoramo iteka, abishingira amategeko atazigera akuka.

7 Nimusingize Uhoraho, namwe biremwa byo ku isi: bisimba byo mu nyanja no mu bizenga,

8 muriro n’amahindu, rubura n’ibihu, nawe muyaga w’inkubi usohoza ijambo rye.

9 Nimumusingize misozi mwese n’utununga, namwe biti byera imbuto n’amasederi yose;

10 nyamaswa z’ishyamba n’amatungo yo mu ngo, nyoni zo mu kirere n’ibikururuka hasi!

11 Nimumusingize bami b’isi, hamwe n’amahanga yose, bikomangoma byo ku isi namwe bacamanza,

12 basore namwe bakobwa b’inkumi, basaza namwe kandi rubyiruko!

13 Bose nibasingize izina ry’Uhoraho, kuko ari ryo rihatse ayandi yose, n’ikuzo rye rigasumba ijuru n’isi.

14 Ni we wateye ishema n’isheja umuryango we, bituma abayoboke be bamurata: ari bo Bayisraheli, imbaga y’ibyegera bye! Alleluya!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan