Zaburi 146 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho ni we muvunyi w’abatagira kivurira 1 Alleluya! Mutima wanjye, singiza Uhoraho! 2 Nzasingiza Uhoraho mu buzima bwanjye bwose, ncurangire Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho. 3 Ntimukiringire abantu bakomeye, ntimukizigire mwene muntu udashobora kubakiza. 4 Umwuka we umara kumuvamo, agasubira mu gitaka yaturutsemo; kuva ubwo, imigambi yari afite ikayokana na we. 5 Hahirwa uwo Imana ya Yakobo ibereye umuvunyi, maze akiringira gusa Uhoraho, Imana ye! 6 We Muremyi w’ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, akaba mudahemuka iteka ryose, 7 akarenganura abapfa akarengane, abashonji akabaha umugati. Uhoraho abohora imfungwa, 8 Uhoraho ahumura amaso y’impumyi, Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye, Uhoraho agakunda ab’intungane. 9 Uhoraho arengera abavamahanga, agashyigikira impfubyi n’umupfakazi, ariko akayobagiza inzira z’ababi. 10 Uhoraho ni nyir’ingoma ubuziraherezo, akaba Imana yawe, Siyoni, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda