Zaburi 145 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbisingizo by’Uhoraho, umwami wa byose 1 Igisingizo, cyitiriwe Dawudi. 1 Igisingizo, cyitiriwe Dawudi. Mana yanjye, mwami wanjye, nzakurata, nzasingiza izina ryawe iteka ryose. Alefu Beti Beti 2 Buri munsi nzagusingiza, nogeze izina ryawe iteka ryose. Gimeli Gimeli 3 Uhoraho ni igihangange, akaba rwose akwiriye gusingizwa; ubwamamare bwe ntibugereranywa. Daleti Daleti 4 Kuva mu gisekuru kugera mu kindi bazibukiranye ibyo wakoze, bamamaze ibigwi byawe. He He 5 Nzajya ndondorera abandi ibitangaza byawe, mvuge ikuzo ryawe ry’urukerereza, rijyana n’ubwiza bwawe. Wawu Wawu 6 Bazajya bavuga ububasha bwawe, wagaragaje ukora ibintu bihambaye, nanjye mvuge ubuhangange bwawe. Zayini Zayini 7 Bazajya bahimbaza urwibutso rw’ibyiza byinshi wagiriye abantu, maze bahe amashyi n’impundu ubutungane bwawe. Heti Heti 8 Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza, atinda kurakara kandi akagira urugwiro. Teti Teti 9 Uhoraho agirira bose ibambe, maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose. Yodi Yodi 10 Uhoraho, ibiremwa byawe byose nibijye bigushima, abayoboke bawe bagusingize! Kafu Kafu 11 Bazarate ikuzo ry’ingoma yawe, batangaze ubushobozi bwawe, Lameki Lameki 12 bamenyeshe bene muntu ibigwi byawe, n’ikuzo ritamanzuye ry’ingoma yawe. Memu Memu 13 Ingoma yawe ni ingoma ihoraho mu bihe byose, ubutegetsi bwawe buzaramba, uko ibisekuruza bigenda bisimburana. Uhoraho ni mutabeshya, akaba indahemuka mu byo akora byose. Nuni Sameki Sameki 14 Uhoraho aramira abagwa bose, abunamiranye akabaha kwemarara. Ayini Ayini 15 Bose ni wowe bahanga amaso bakwiringiye, maze ukabaha icyo barya igihe kigeze. Pe Pe 16 Ubumbura ikiganza cyawe, maze ibinyabuzima byose ukabihaza icyo byifuza. Tsade Tsade 17 Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose, akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose. Kofu Kofu 18 Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza, hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima. Reshi Reshi 19 Ibyo abamwubaha bashaka arabikora; baba bamutabaje, akabumva, akabagoboka. Shini Shini 20 Uhoraho arinda abamukunda bose, ariko abagiranabi bose akazabarimbura. Tawu Tawu 21 Umunwa wanjye uzavuga ibisingizo by’Uhoraho, n’ikinyamubiri cyose kizarate izina rye ritagatifu, iteka ryose rizira iherezo! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda