Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 144 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana ni yo iha abayo gutsinda no kugira amahoro
1 Iri mu zo bitirira Dawudi.

1 Iri mu zo bitirira Dawudi. Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye, we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana, n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba.

2 Ni we mbaraga zanjye, n’ubuhungiro bwanjye, ibirindiro byanjye n’umukiza wanjye; ni we ngabo inkingira, nkihugika iruhande rwe; ni na we ucogoza amahanga ngo nyategeke.

3 Uhoraho, umuntu ni iki ngo abe yagushishikaza? Mwene muntu ni iki ngo ube wamwitaho?

4 Umuntu ameze nk’umwuka uhumekwa rimwe, n’iminsi ye ikamera nk’igicucu gihita.

5 Uhoraho, bogeka ijuru umanuke; kora ku misozi, icumbe umwotsi!

6 Ohereza imirabyo, utatanye abanzi; rasa imyambi yawe ubakwize imishwaro.

7 Ramburira ukuboko kwawe mu ijuru, maze undohore mu mazi magari, unkize amaboko y’abanyamahanga,

8 bo bafite umunwa uvuga ibinyoma gusa, n’ukuboko kwabo kw’indyo kukavuguruza indahiro yabo.

9 Mana yanjye, nzakuririmbira indirimbo nshya, ngucurangire inanga y’imirya cumi,

10 wowe uha abami kuganza, ugakiza Dawudi, umugaragu wawe.

11 Urankize inkota kirimbuzi, umvane mu maboko y’abanyamahanga, bo bafite umunwa wo kuvuga ibinyoma gusa, n’imvugo yabo ntijyane n’ibikorwa.

12 Abahungu bacu barabe nk’ingemwe, zakuze neza kuva zikiri nto. Abakobwa bacu barabe beza, nk’inkingi zitakishijwe Ingoro.

13 Ibigega byacu birakuzura no hejuru, bisesekare imbuto z’amoko yose. Intama zacu zizororoke incuro ibihumbi, zibe uduhumbagiza mu bikingi byacu.

14 Inka zacu zirakagwira, nta cyuho, nta bushimusi, nta n’induru ikivugwa iwacu.

15 Hahirwa umuryango wifitiye ibyo byose, hahirwa umuryango Uhoraho abereye Imana!

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan