Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 143 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Isengesho risaba gutsinda abanzi
1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, umva isengesho ryanjye, tega amatwi amaganya yanjye, maze unsubize ukurikije ubudahemuka n’ubutungane byawe!

2 Ntushyire umuyoboke wawe mu rubanza, kuko imbere yawe nta n’umwe waba umwere.

3 Hari umwanzi unyibasiye, ubugingo bwanjye arabukunenga hasi, dore aranyohera mu mwijima, mu bapfuye bo mu gihe cya kera.

4 Sinkigira akuka, umutima wanjye wahahamutse.

5 Ndibuka iminsi yo hambere, nkazirikana ibyo wakoze byose, ngatekereza ibikorwa by’amaboko yawe,

6 maze nkarambura ibiganza mbikwerekejeho: kuko imbere yawe meze nk’ubutaka bwumiranye. (guceceka akanya gato)

7 Gira unsubize, Uhoraho, dore nta cyo nkishoboreye! Ntumpishe uruhanga rwawe, naho ubundi namera nk’abamanurirwa mu mva.

8 Ngaragariza impuhwe zawe kuva mu gitondo, kuko ari wowe niringiye. Menyesha inzira ngomba kunyura, dore ni wowe ndangamiye.

9 Uhoraho, nkiza abanzi banjye, dore ni wowe nashatseho ubuhungiro.

10 Nyigisha kujya nkora icyo ushaka, kuko ari wowe Mana yanjye. Umwuka wawe mwiza, unjyane ahantu hategamye.

11 Uhoraho, uzagirira izina ryawe umbesheho; uzagirira ubutungane bwawe umvane mu kaga ndimo;

12 uzagirira impuhwe zawe urimbure abanzi banjye, kandi utsembe abanyibasiye bose, kuko ndi umuyoboke wawe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan