Zaburi 142 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’umuntu utotezwa 1 Ni inyigisho iri mu zo bitirira Dawudi, ikaba n’isengesho yaba yaravuze igihe yari yihishe mu buvumo. 2 Ndanguruye ijwi ntabaza Uhoraho, ndanguruye ijwi ntakambira Uhoraho. 3 Ndamutekerereza akababaro kanjye, ndamurondorera akaga ndimo. 4 Igihe ntakigira icyo nshoboye, ni wowe umenya aho ngana; mu nzira ngendamo bahanteze umutego. 5 Reba iburyo, witegereze: nta muntu n’umwe ukimenya! Sinkigira amahungiro, nta n’umwe ukinyitayeho! 6 Ndagutakiye, Uhoraho, mvuga nti «Ni wowe bwikingo bwanjye, ni wowe mugabane wanjye ku isi y’abazima!» 7 Wite ku miborogo yanjye, kuko ndi inkeho! Nkiza abantoteza, kuko bandusha amaboko. 8 Nkura mu buroko, kugira ngo namamaze izina ryawe; maze intungane zizankikize, kuko uzaba wangiriye neza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda