Zaburi 141 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGusaba Uhoraho ngo aturinde ikibi cyose 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndagutabaza, tebuka umbe hafi! Jya utega amatwi ijwi ryanjye igihe ngutakiye. 2 Isengesho ryanjye niribe nk’ububani bucumbekera imbere yawe, n’amaboko ndambuye abe nk’ituro rya nimugoroba. 3 Uhoraho, genzura irembo ry’ururimi rwanjye, ushyire umurinzi ku munwa wanjye. 4 Ntureke umutima wanjye utwarwa n’ikibi, ngo nohoke mu bikorwa by’ubugiranabi, mfatanyije n’abantu b’abagome; sinzasogongere na busa ku byo bakunda. 5 Intungane inkubise impana, byo nabyemera: biba ari ukungirira neza! Naho amavuta y’abagiranabi, ntakangere ku mutwe bibaho, ahubwo isengesho ryanjye rihore rirwanya ubugome bwabo! 6 Abatware babo bazahananturirwa mu manga, ni bwo bazumva ko amagambo yanjye yari aboneye. 7 Nk’uko barima ubutaka, bakabutengura, ni ko amagufwa yabo azanyanyagira mu marembo y’ikuzimu. 8 Nyagasani Mana yacu, ni wowe mpanze amaso, ni wowe mpungiraho, urandinde gupfa! 9 Undinde imitego banshandikiye, undinde n’imishibuka y’inkozi z’ibibi; 10 abo bagiranabi abe ari bo bagwa mu mitego mitindi, naho jye nyice iruhande nikomereze. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda