Zaburi 140 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGusaba Uhoraho ngo aturinde abanzi n’abanyarugomo 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Uhoraho, nkiza umuntu w’umugiranabi, undinde n’abanyarugomo, 3 ba bandi bahora bazirikana kugira nabi, buri munsi bagasembura intambara; 4 bagatyaza ururimi rwabo nk’urw’inzoka, bagahora bajunditse mu kanwa ubumara nk’ubw’impiri. (guceceka akanya gato) 5 Uhoraho, ntutume ngwa mu maboko y’umugiranabi, undinde n’abanyarugomo, ba bandi bahora bazirikana icyangusha. 6 Abirasi banteze umutego ngo bamfatiremo, babohanyije imigozi barayishandika, maze ku nzira nyuramo bahaca ibico. (guceceka akanya gato) 7 Nuko mbwira Uhoraho, nti «Ni wowe Imana yanjye! Uhoraho, tega amatwi, wumve ijwi ryanjye rigutakambira!» 8 Nyagasani Mana yanjye, wowe mbaraga nkesha agakiza kose, urarinde umutwe wanjye ku munsi w’intambara. 9 Uhoraho, ntuzemerere umugiranabi icyo yifuza, ntuzareke imigambi ye imushobokera, naho ubundi yakwishyira hejuru. (guceceka akanya) 10 Abantangatanze hose bamvuga nabi, iyo nabi irakabahama! 11 Barakanyagirwa n’amakara yaka, barohwe mu muriro, mu nyenga batazashobora kuvamo! 12 Abanyakarimi kabi ntibakabeho mu gihugu; umuntu w’umunyarugomo n’umugiranabi, ibyago birakamujujubya ubudahwema. 13 Nzi ko Uhoraho azarenganura abanyakababaro, akazarengera abakene. 14 Nuko intungane zizogeze izina ryawe, abantu b’intagorama bature imbere yawe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda