Zaburi 14 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUbugori bw’umuntu utemera Imana 1 Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. Abapfayongo bihaye kuvuga ngo «Nta Mana ibaho!» Bapfuye umutima, biha gukora ibidakwiye, nta n’umwe ugikora neza. 2 Uhoraho, aho ari mu ijuru, yarunamye yerekeje amaso kuri bene muntu, ngo arebe niba hari n’umwe ugifite ubwenge agashakashaka Imana. 3 Ariko bose bararindagiye, bahujwe gusa n’ingeso mbi; nta n’umwe ugikora neza, habe n’umwe rwose! 4 Koko abo bagizi ba nabi bose ni ibiburabwenge, bo bihaye kurya imitsi y’umuryango wanjye, barya icyari kiwutunze, kandi ntibigere basenga Uhoraho. 5 None dore batangiye guhinda umushyitsi, kuko Imana ishyigikiye ab’intungane. 6 Murannyega amizero y’umunyabyago, nyamara Uhoraho ni we buhungiro bwe. 7 Uwazana ngo umukiro wa Israheli uturuke kuri Siyoni! Igihe Uhoraho azagarukira umuryango we, bene Yakobo bazasagwa n’ibyishimo, bene Israheli banezerwe bitavugwa! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda