Zaburi 139 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho aba hose kandi akamenya byose 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, undeba mu nkebe z’umutima, ukamenya wese; 2 iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi, imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe; 3 iyo ngenda n’iyo ndyamye, byose uba ubiruzi neza, mu migenzereze yanjye yose nta na kimwe kigusoba. 4 Ijambo riba ritarangera ku rurimi, woweho, Uhoraho, ukaba warimenye kare ryose. 5 Ari imbere, ari n’inyuma yanjye, hose uba uhari, maze ukantwikiriza ikiganza cyawe. 6 Bene ubwo bumenyi bumbera urujijo bukandenga; burajimije by’ihabu ku buryo ntabasha kubushyikira. 7 Najya hehe kure y’uruhanga rwawe? Nahungira hehe kure y’amaso yawe? 8 N’aho nazamuka ku ijuru, uba uhari! N’aho narigita nkaryama ikuzimu, uba uhari! 9 N’aho namera amababa nk’ay’umuseke weya, maze nkajya kwiturira ku mpera y’inyanja, 10 n’aho ngaho ukuboko kwawe ni ko kuhanjyana, indyo yawe ntigire ubwo indekura. 11 Wenda nava aho nibwira nti «Nibura umwijima wo uzantwikira, maze amanywa ahinduke nk’ijoro rinkikije!» 12 Nyamara kuri wowe, n’ahatabona ntihakubera umwijima, n’ijoro ubwaryo rirabonesha, uboshye amanywa. 13 Ni wowe waremye ingingo zanjye, umbumbabumbira mu nda ya mama. 14 Ndagushimira ko wandemye ku buryo buhimbye, ibikorwa byawe biratangaje: umutima wanjye urabizi neza rwose. 15 Amagufwa yanjye ntiyakwikinze, igihe naremerwaga mu ibanga, nkaremwaremwa mu nda ya mama. 16 Nkiri n’urusoro, amaso yawe yarambonaga; iminsi wangeneye yose yari isanzwe yanditse mu gitabo cyawe, na mbere yuko umwe muri yo utangira kubaho. 17 Mana yanjye, mbega ngo ibitekerezo byawe birandenga, n’umubare wabyo ukambera urujijo! 18 Iyo niyumije ngo ndabibarura, nsanga biruta umusenyi ubwinshi; nakeka ko mbirangije, ngasanga ukindenze! 19 Mbe Mana, wakuyeho umugiranabi, n’abamena amaraso bakigira kure yanjye! 20 Dore abanzi bawe bitwaje izina ryawe bagamije kubeshya, bakarivuga bagambiriye kugira nabi. 21 Uhoraho, nabura nte kwanga abakwanga? Nabura nte kuzinukwa abakurwanya? 22 Dore mbanga urunuka, babaye abanzi banjye bwite. 23 Mana yanjye, ngenzura ugeze mu nkebe z’umutima wanjye; nsuzuma, maze umenye ibyo mpirimbanira. 24 Urebe niba ntari mu nzira mbi, maze ungarure mu nzira wigishije kuva kera! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda