Zaburi 138 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGushimira Uhoraho ibyiza atugirira 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose, ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose. 2 Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu, maze nkogeza izina ryawe, kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe, kuko warangije amasezerano yawe, bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara. 3 Umunsi nagutakiye, waranyumvise, maze urampumuriza, unyongerera imbaraga. 4 Uhoraho, abami bo ku isi bose bazagusingiza, kuko bumvise amasezerano wivugiye. 5 Bazarata inzira z’Uhoraho, bavuga bati «Koko ikuzo ry’Uhoraho ntirigira urugero! 6 N’ubwo Uhoraho akomeye bwose, ntabura kwita ku baciye bugufi, naho abirasi akabamenyera kure!» 7 N’aho naba mu makuba y’urudubi, urangoboka ukambeshaho; ukubitagura abanzi banjye, maze indyo yawe igatuma mbatsinda. 8 Uhoraho azankorera byose! Uhoraho, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo, ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda