Zaburi 137 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmaganya y’uwajyanywe bunyago mu mahanga kure y’Ingoro y’Uhoraho 1 Ku nkombe z’inzuzi z’i Babiloni, ni ho twicaraga, maze tukarira iyo twibukaga Siyoni. 2 Mu mashami y’imizibaziba yaho, ni ho twamanikaga inanga zacu. 3 Ni bwo abari baratwigaruriye badusabaga kubaririmbira, n’abatwicishaga agahato, bakatwinginga ngo tubabyinire, bagira bati «Nimuturirimbire akaririmbo k’i Siyoni.» 4 Twaririmba dute indirimbo y’Uhoraho mu gihugu cy’amahanga? 5 Yeruzalemu, ningira ubwo nkwibagirwa, indyo yanjye izumirane! 6 Ururimi rwanjye ruzumire mu gisenge cy’akanwa, niba ndetse kukuzirikana, niba ntagize Yeruzalemu imena mu binshimisha! 7 Uhoraho, urajye wibuka abahungu ba Edomu, ku munsi wa Yeruzalemu, bo bavugaga ngo «Nimuyirandurane n’imizi n’imiganda!» 8 Yewe, mwari wa Babiloni, wayogoje ibihugu, hahirwa uzakwihimura ibyago waduteye! 9 Hahirwa uzasumira ibitambambuga byawe, maze akabihondagura ku rutare! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda