Zaburi 136 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbisingizo byo gushimira Uhoraho 1 Alleluya! Nimushimire Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 2 Nimushimire Imana isumba izindi zose, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 3 Nimushimire Umutegetsi w’abategetsi, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 4 Ni we wenyine wakoze ibintu by’agatangaza, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 5 arema ijuru abigiranye ubuhanga, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 6 akomeza ubutaka hejuru y’amazi, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 7 Ni we wahanze imuri nini, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 8 arema izuba ngo rigenge amanywa, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 9 arema ukwezi n’inyenyeri ngo bigenge ijoro, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 10 Ni we washegeshe Misiri yica uburiza bwayo, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 11 maze ahavana Abayisraheli, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 12 abigiranye ububasha n’ukuboko kureze, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 13 Ni we wasatuyemo kabiri inyanja y’Urufunzo, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 14 maze ayinyuzamo Abayisraheli, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 15 ayirohamo Farawo n’ingabo ze, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 16 Nuko yiyoborera umuryango we mu butayu, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 17 abatsindira abami bakomeye cyane, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 18 arimbura abami b’ibihangange, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 19 barimo Sihoni, umwami w’Abahemori, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 20 na Ogi, umwami wa Bashani, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 21 Maze ibihugu byabo abibahaho umunani, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 22 umunani yageneye Israheli, umuyoboke we, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 23 Ni we watwibutse igihe twari ducishijwe bugufi, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka, 24 maze atugobotora abanzi bacu, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 25 Ibiremwa byose abiha ikibitunga, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka. 26 Nimushimire Imana iganje mu ijuru, kuko urukundo rwe ruhoraho iteka! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda