Zaburi 135 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIgisingizo cy’Uhoraho Umwami wa byose 1 Alleluya! Nimusingize izina ry’Uhoraho, nimumusingize, bagaragu b’Uhoraho, 2 mwebwe abahora mu Ngoro y’Uhoraho, mu bikari by’Inzu y’Imana yacu. 3 Nimusingize Uhoraho, kuko ari umunyampuhwe, nimuririmbe izina rye, kuko ari umugwaneza. 4 Koko Uhoraho yihitiyemo Yakobo, Israheli ayigira inyarurembo ye. 5 Jyewe nzi neza ko Uhoraho ari igihangange, ko Umutegetsi wacu asumba ibigirwamana byose. 6 Icyo Uhoraho ashatse cyose, aragikora, ari mu ijuru, ari no mu nsi, ari mu nyanja, ari n’ikuzimu . . 7 Atumburutsa ibicu abivanye iyo gihera, akarekura imirabyo imvura ikagwa, akabyutsa imiyaga mu ndiri yayo. 8 Ni we warimbuye ibyavutse uburiza mu Misiri, ari ubw’abantu, ari n’ubw’amatungo. 9 Yohereje ibimenyetso n’ibitangaza, iwawe mu Misiri nyir’izina, arwanya Farawo n’abagaragu be bose. 10 Ni we watsinze amahanga menshi, yica n’abami b’ibihangange, 11 barimo Sihoni, umwami w’Abahemori, na Ogi, umwami wa Bashani, n’ingoma zose za Kanahani; 12 nuko igihugu cyabo agitangaho umunani, umunani yageneye Israheli, umuryango we. 13 Uhoraho, izina ryawe rizavugwa iteka, uzahora wibukwa n’imbyaro zose, 14 kuko Uhoraho arenganura umuryango we, akagirira impuhwe abagaragu be. 15 Ibigirwamana by’amahanga ni feza na zahabu, ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu. 16 Bifite umunwa, ariko ntibivuge, bikagira amaso, ariko ntibibone; 17 bifite amatwi, ariko ntibyumve, nta mwuka na busa ubiva mu kanwa! 18 Ababikoze barakamera nka byo, kimwe n’ababyiringira bose! 19 Mwebwe abo mu nzu ya Israheli, nimusingize Uhoraho, mwebwe abakomoka kuri Aroni, nimusingize Uhoraho, 20 mwebwe abo mu bwoko bwa Levi, nimusingize Uhoraho, mwebwe abatinya Uhoraho, nimusingize Uhoraho! 21 Uhereye i Siyoni nihasingizwe Uhoraho, we uganje muri Yeruzalemu! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda