Zaburi 134 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuMwese, nimusingize Uhoraho 1 Indirimbo y’amazamuko. 1 Indirimbo y’amazamuko. Cyo nimusingize Uhoraho, mwese abagaragu b’Uhoraho, bahora mu Ngoro y’Uhoraho, mu bikari by’Inzu y’Imana yacu. 2 Nimukeshe amajoro mwerekeje amaboko ku Ngoro ntagatifu, maze musingize Uhoraho. 3 Uhoraho, naguhere umugisha kuri Siyoni, we waremye ijuru n’isi! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda