Zaburi 133 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmahirwe yo kubana kivandimwe 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Mbega ngo biraba byiza, bikananyura umutima, kwibumbira hamwe, turi abavandimwe! 2 Bimeze nk’amavuta y’umubavu asutswe mu mutwe, agasesekara mu bwanwa, mu bwanwa bwa Aroni, maze akamanukira ku ncunda z’umwambaro we. 3 Bimeze nk’ikime cyo ku musozi wa Herimoni, kisesa mu bitwa bya Siyoni! Aho nyine ni ho Uhoraho yagishishirije imigisha, hamwe n’ubugingo ingoma ibihumbi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda