Zaburi 132 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo mu birori byo kwimura Ubushyinguro butagatifu 1 Indirimbo y’amazamuko. 1 Indirimbo y’amazamuko. Uhoraho, ibuka Dawudi, n’ubuyoboke bwe bwose, 2 we warahiriye Uhoraho, agasezeranya Nyir’Ububasha wa Yakobo, 3 ati «Nta bwo nzinjira mu ihema ryanjye, ngo ndambarare ku buriri bwanjye, 4 ngo amaso yanjye ahumirize, n’ingohe zanjye zitore agatotsi, 5 ntarabonera Uhoraho ikibanza, ntarabonera Nyir’ububasha wa Yakobo aho atura!» 6 Twari twumvise ko buba i Efurata twabusanze mu mataba y’i Yahari! 7 Nimuhogi twinjire aho atuye, dupfukame imbere y’umusego w’ibirenge bye! 8 Haguruka, Uhoraho, uze mu buruhukiro bwawe, wowe, n’Ubushyinguro bw’ububasha bwawe! 9 Abaherezabitambo bawe nibambare ubutungane, maze abayoboke bawe bavuze impundu. 10 Girira umugaragu wawe Dawudi, woye gutererana umwami wisigiye amavuta. 11 Uhoraho yarahiye Dawudi, ni indahiro atazivuguruzaho, ati «Nzitoranyiriza umwe mu bahungu bawe, nzamugire umwami uzakuzungura! 12 Abahungu bawe nibakomeza isezerano twagiranye, n’amatangazo nabamenyesheje, abahungu babo na bo bazicara ku ntebe yawe y’ubwami ubuziraherezo.» 13 Kuko Uhoraho yihitiyemo Siyoni, ashaka ko imubera ingoro, 14 ati «Ni yo buruhukiro bwanjye iteka ryose, ni ho nzatura kuko nabyifuje! 15 Nzayiha umugisha, nyigwizemo ibiyitunga, abakene bayo mbahaze umugati; 16 abaherezabitambo bayo mbasesureho umukiro, n’abayoboke bayo bazavuze impundu. 17 Ni ho nzaturutsa inkomoko ya Dawudi, nzahakomeze urumuri rw’intore yanjye. 18 Abanzi be nzabakoza ikimwaro, maze ikamba rye rizamubengeranireho.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda