Zaburi 131 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuKwiyoroshya nk’ibitambambuga 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho, umutima wanjye nta cyo wakwiratana, n’amaso yanjye nta cyo arangamiye; nta bwo ndarikiye ubukuru, cyangwa ibintu by’agatangaza bindenze. 2 Ahubwo umutima wanjye uratuje, kandi uriyoroheje, nk’umwana w’igitambambuga mu gituza cya nyina! 3 Israheli, wiringire Uhoraho, kuva ubu n’iteka ryose! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda