Zaburi 130 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuGusaba imbabazi z’ibyaha 1 Indirimbo y’amazamuko. 1 Indirimbo y’amazamuko. Uhoraho, ndagutakambira ngeze kure, 2 Uhoraho, umva ijwi ryanjye. Utege amatwi ijwi ry’amaganya yanjye! 3 Uhoraho, uramutse witaye ku byaha byacu, Nyagasani, ni nde warokoka? 4 Ariko rero usanganywe imbabazi, kugira ngo baguhoranire icyubahiro. 5 Nizeye Uhoraho n’umutima wanjye wose, nizeye ijambo rye. 6 Umutima wanjye urarikiye Uhoraho kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke, rwose kurusha uko umuraririzi ategereza umuseke. 7 Israheli niyizere Uhoraho, kuko ahorana imbabazi, akagira ubuntu butagira urugero. 8 Ni we uzakiza Israheli ibicumuro byayo byose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda