Zaburi 13 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’utotezwa 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 2 Uhoraho, uzahereza hehe kunyibagirwa? Uzampisha uruhanga rwawe kugeza ryari? 3 Nzahereza hehe guhangayika, buri munsi intimba inshengura umutima? Umwanzi wanjye azahereza hehe kunyigambaho? 4 Uhoraho Mana yanjye, irebere maze unsubize! Murikira amaso yanjye, hato ntayabumbirako, 5 maze umwanzi akigamba avuga ati «Ndamunesheje», n’abandi bandwanya bakishimira ko nabandagaye. 6 Uhoraho, jyewe niringiye ubudahemuka bwawe; umutima wanjye nunezezwe n’umukiro wawe, ndirimbire Uhoraho kubera ibyiza yangiriye! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda