Zaburi 129 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho arwanya abanzi ba Israheli 1 Indirimbo y’amazamuko. 1 Indirimbo y’amazamuko. Barandwanyije kuva mu buto bwanjye, — ngaho Israheli nibyivugire!— 2 barandwanyije kuva mu buto bwanjye, ariko ntibashoboye kuntsinda. 3 Umugongo wanjye bawuciyeho imihora, boshye abahinga umurima. 4 Ariko Uhoraho ntarenganya, yacagaguye ingoyi abagome bambohesheje. 5 Nibakorwe n’isoni abanga Siyoni bose, maze bihinde basubira inyuma! 6 Nibahinduke nk’ibyatsi bimera ku nzu, byo byumirana batarabirandura! 7 Ni byo umusaruzi atuzuza mu biganza bye, n’ubihambira ntabikuremo umuba. 8 Abahisi ntibakababwire bati «Nimugire umugisha w’Uhoraho, tubasabiye umugisha mu izina ry’Uhoraho.» |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda