Zaburi 128 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmuyoboke w’Imana ayigabanaho umugisha 1 Indirimbo y’amazamuko. 1 Indirimbo y’amazamuko. Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho, agakurikira inzira ze! 2 Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe, uzahirwe kandi byose bigutunganire. 3 Umugore wawe azamera nk’umuzabibu, warumbukiye mu nzu yawe; abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini, zikikije ameza yawe. 4 Nguko uko ahabwa umugisha, umuntu utinya Uhoraho. 5 Uhoraho araguhere umugisha i Siyoni, unagirire amahirwe muri Yeruzalemu, iminsi yose y’ubugingo bwawe, 6 maze uzabone abana b’abana bawe! Amahoro arakaba kuri Israheli! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda