Zaburi 127 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho ni we soko y’ibyiza byose 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Salomoni. 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Salomoni. Niba Uhoraho atari we wubatse inzu, ba nyir’ukuyubaka baba bagokera ubusa. Niba Uhoraho atari we urinze umugi, abanyezamu bawo baba bagokera ubusa. 2 N’aho mwabyuka mu gitondo cya kare kare, n’aho mwaryama mukesheje, mukanahirimbana mushaka ibibatunga, na bwo mwaba mugokera ubusa; ibyo byose Uhoraho abiha umukunzi we wisinziriye! 3 Ni ukuri koko, abana umuntu abyaye ni ingabire y’Uhoraho, abuzukuru n’abuzukuruza ni ingororano imuturukaho. 4 Abana umuntu abyariye mu busore, bameze nk’imyambi mu ntoki z’uri ku rugamba. 5 Hahirwa umuntu wayujuje mu mutana we! Nta bwo azaheranwa n’abanzi be, igihe azaba akotana na bo ku irembo ry’umugi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda