Zaburi 126 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyishimo n’amizero by’abari barajyanywe bunyago 1 Indirimbo y’amazamuko. 1 Indirimbo y’amazamuko. Igihe Uhoraho agaruye i Siyoni abari barajyanywe bunyago, twabanje kugira ngo turi mu nzozi! 2 Ubwo umunwa wacu wuzura ibitwenge, n’ururimi rwacu rutera indirimbo z’ibyishimo. Nuko mu mahanga bakavuga bati «Uhoraho yabakoreye ibintu by’agatangaza!» 3 Koko Uhoraho yadukoreye ibintu by’agatangaza, ni yo mpamvu twasazwe n’ibyishimo! 4 Uhoraho, cyura amahoro abacu bajyanywe bunyago, ubazane nk’isumo y’amazi atembera mu butayu. 5 Ni koko, umuhinzi ubibana amarira, asarurana ibyishimo. 6 Uko agiye, agenda arira, yitwaje ikibibiro cy’imbuto; yagaruka, akaza yishimye, yikoreye imiba y’umusaruro. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda