Zaburi 125 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImana irengera abayiringira 1 Indirimbo y’amazamuko. 1 Indirimbo y’amazamuko. Abiringira Uhoraho, bameze nk’umusozi wa Siyoni: ntuhungabana, uhoraho iteka. 2 Uko Yeruzalemu ikikijwe n’imisozi impande zose, ni ko Uhoraho abumbatiye umuryango we, kuva ubu n’iteka ryose. 3 Nta na rimwe abategetsi b’abagiranabi bazigabiza umugabane w’intungane, ngo intungane na zo zibe zararikira ubukozi bw’ibibi. 4 Uhoraho, abeza ubagirire neza, kimwe n’abafite umutima ugororotse. 5 Naho abakurikiye inzira zigoramanze, Uhoraho urabigizeyo, kimwe n’abateza abandi ibyago! Amahoro arakaba kuri Israheli! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda