Zaburi 124 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmuvugo ushimira Imana, imaze gukiza Israheli 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Iyo Uhoraho ataturengera — ngaho Israheli nibyivugire — 2 iyo Uhoraho ataturengera, igihe abantu bari baduhagurukiye, 3 baba baratumize bunguri mu mugurumano w’uburakari bwabo. 4 Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho, umugezi uhurura uba waraduhitanye; 5 ubwo ngubwo amazi asuma, aba yaraturenze hejuru! 6 Arakarama Uhoraho, we utatugabije amenyo yabo! 7 Twararusimbutse nk’inyoni ivuye mu mutego w’umuhigi; umutego waracitse, turarusimbuka! 8 Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho nyirizina, we waremye ijuru n’isi. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda