Zaburi 123 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’umuntu w’insuzugurwa ariko wiringiye Imana 1 Indirimbo y’amazamuko. 1 Indirimbo y’amazamuko. Nubuye amaso ari wowe ndangamiye, wowe uganje mu ijuru. 2 Nk’uko abagaragu bahanga amaso ibiganza bya shebuja, nk’uko umuja adakura amaso ku kiganza cya nyirabuja, ni na ko natwe amaso twayahanze Uhoraho Imana yacu, dutegereje ko ari butugirire impuhwe. 3 Tugirire impuhwe, Uhoraho, tugirire impuhwe, kuko twahagijwe agashinyaguro! 4 Tumaze guhazwa agasuzuguro k’abirasi n’agashinyaguro k’abikuza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda