Zaburi 122 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbyishimo byo kujya mu Ngoro y’Imana 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Indirimbo y’amazamuko. Iri mu zo bitirira Dawudi. Mbega ibyishimo nagize igihe bambwiye, bati «Ngwino tujye mu Ngoro y’Uhoraho!» 2 None urugendo rwacu rutugejeje ku marembo yawe, Yeruzalemu! 3 Yeruzalemu, uri umurwa wubatse neza, umugi ucinyiye cyane. 4 Aho ni ho imiryango ya Israheli, imiryango y’Uhoraho iza mu mutambagiro, gusingiza Uhoraho uko Israheli yabitegetswe. 5 Aho ni ho hari intebe y’ukomoka kuri Dawudi, intebe yicaraho igihe aca imanza. 6 Nimwifurize Yeruzalemu amahoro, muti «Abagukunda bose baragahorana ituze; 7 amahoro naganze mu nkike zawe, n’ituze rikwire mu rugo rwawe!» 8 Kubera abavandimwe banjye n’incuti zanjye, mpimbajwe no kukubwira nti «Amahoro naganze iwawe!» 9 Kubera Ingoro y’Uhoraho Imana yacu, nkwifurije ishya n’ihirwe! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda