Zaburi 121 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUhoraho ni umuvunyi w’umuryango we 1 Indirimbo y’amazamuko. 1 Indirimbo y’amazamuko. Amaso nyahanze impinga y’imisozi: mbese nzatabarwa n’uvuye he? 2 Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho waremye ijuru n’isi. 3 Ntazareka intambwe zawe zidandabirana, umurinzi wawe ntasinziriye. 4 Oya, umurinzi wa Israheli ntasinziriye, ntanahunyiza. 5 Uhoraho ni we murinzi n’ubwikingo bwawe, ahora akurengera mu rugendo. 6 Bityo ntuzicwa n’izuba ry’amanywa cyangwa umwezi wa nijoro. 7 Uhoraho azakurinda ikibi cyose, anakurindire amagara yawe. 8 Ni koko, Uhoraho azakurinda, kuva uhagurutse kugeza uhindukiye, uhereye ubu n’iteka ryose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda