Zaburi 120 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAbabeshyera abandi bazahanwa bikaze 1 Indirimbo y’amazamuko 1 Indirimbo y’amazamuko Igihe nari mu kaga natakambiye Uhoraho, maze na we aranyumva. 2 Uhoraho, urandinde abantu babeshya, kandi bakarahira ibinyoma! 3 Nk’ubwo se Imana izabahanisha iki, mwebwe, murahira ibinyoma? 4 Izabahanisha imyambi yo ku rugamba, yatyarijwe ku makara y’umugenge. 5 Mbega ibyago ngira byo gutura mu banyamahanga, no gutura rwagati mu bagome! 6 Natuye igihe kirekire mu bantu banga amahoro; 7 maze naba mvuze amahoro, bo bagashoza intambara. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda