Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 119 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Igisingizo cy’amategeko Imana yahishuriye abantu Alefu
Alefu

1 Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo, bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!

2 Hahirwa abumvira ibyemezo bye, bakamushakashaka babikuye ku mutima!

3 Abo birinda gukora ikibi, ahubwo bagakurikira inzira ze.

4 Ni wowe witangarije amabwiriza, ugira ngo bayakurikize ubutayahuga.

5 Icyampa ngo inzira zanjye zihame, kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!

6 Ubwo rero sinzagira isoni zo kurangamira amategeko yawe yose.

7 Nzagushimagiza n’umutima uboneye maze kumenya amateka atunganye uciye.

8 Ugushaka kwawe nzagukurikiza, ntuzantererane bibaho.


Beti
Beti

9 Mbese ukiri muto yaba indakemwa ate mu nzira ye? Yabigeraho akurikiza ijambo ryawe.

10 Ndagushakashakana umutima wanjye wose, ntuncishe ukubiri n’amategeko yawe.

11 Amasezerano yawe nayikomeje mu mutima, ngira ngo ntagucumuraho.

12 Uragasingizwa, Uhoraho! Umenyeshe ugushaka kwawe.

13 Mpora ntondagura amateka yose waciye.

14 Mpimbazwa no gukurikiza ibyemezo byawe kuruta uko ubukire butera ibyishimo.

15 Nzazirikana amabwiriza yawe, maze ndangamire inzira zawe.

16 Nzahimbazwa n’ugushaka kwawe, noye kuzibagirwa ijambo ryawe.


Gimeli
Gimeli

17 Ugirire ubuntu umugaragu wawe, nzabeho, maze nzakurikize ijambo ryawe.

18 Mpumura amaso maze nzirebere ibyiza by’amategeko yawe.

19 Ndi umushyitsi ku isi, ntumpishe imigambi yawe.

20 Umutima wanjye wazonzwe no guhora nifuza kumenya amateka uciye.

21 Ukangara ibivume by’abirasi bagendera kure y’amategeko yawe.

22 Urandinde igitutsi n’agasuzuguro, kuko nakurikije ibyemezo byawe.

23 N’aho ibikomangoma byakorana bikamvuga nabi, umugaragu wawe ahora azirikana ugushaka kwawe.

24 Ibyemezo byawe bintera guhimbarwa, imigambi yawe ni yo mfatiraho inama.


Daleti
Daleti

25 Dore ndambaraye mu mukungugu, umbesheho ukurikije ijambo ryawe.

26 Nakugaragarije inzira zanjye, nawe uransubiza, unyigishe ugushaka kwawe.

27 Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe, kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.

28 Umutima wanjye urashengurwa n’agahinda, unzahure ukurikije ijambo ryawe.

29 Urandinde inzira y’ikinyoma, maze ungirire ubuntu, umpe amategeko yawe.

30 Nahisemo kutazagutenguha, nsobanukirwa n’amateka yawe.

31 Nakomeye ku byemezo byawe, Uhoraho, ntuzankoze isoni!

32 Inzira y’amatangazo yawe irambangukiye, kuko waguye umutima wanjye.


He
He

33 Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe, kugira ngo nyikomeze kugera mu ndunduro.

34 Umpe ubwenge, kugira ngo nkomeze amategeko yawe, maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.

35 Unkomeze mu nzira y’amatangazo yawe, kuko ari yo anezereje.

36 Werekeze umutima wanjye ku byemezo byawe, aho kohoka ku maronko.

37 Amaso yanjye uyarinde ibitagirashinge, unkomeze mu nzira zawe.

38 Ukomereze umugaragu wawe isezerano, wateganyirije abayoboke bawe.

39 Undinde igitutsi kintera ubwoba, kuko amateka uciye ari yo nyuramutima.

40 Icy’ingenzi nifuza ni ugukurikiza amabwiriza yawe, untungishe ubutungane.


Vawu
Vawu

41 Uhoraho, ubuntu bwawe nibunsendere, unkize nk’uko wabisezeranye!

42 Sinzabure icyo nsubiza abantuka, kuko niringiye ijambo ryawe.

43 Ntunkure mu kanwa ijambo ry’ukuri, kuko niringiye amateka waciye.

44 Ndashaka gukurikiza amategeko yawe, iteka ryose rizira iherezo.

45 Nzagire ubuzima buzira inkomyi, kuko nibanda ku mabwiriza yawe.

46 Nzatangariza ibyemezo byawe, imbere y’abami, nta soni mfite.

47 Amatangazo yawe yaranyuze, narayakunze cyane.

48 Nerekeje ibiganza byanjye ku matangazo yawe yanyuze, maze nzazirikane ugushaka kwawe.


Zayini
Zayini

49 Wibuke ijambo wabwiye umugaragu wawe, ari na ryo nakomeje kwizera.

50 Ikintera ihumure mu byago byanjye, ni ijambo ryawe rizambeshaho.

51 N’ubwo abirasi bansetse bikabije, sinigeze nteshuka ku mategeko yawe.

52 Ndibuka amateka waciye kera, Uhoraho, maze bikantera guhumurizwa.

53 Nshengurwa n’uburakari imbere y’abakwihakana, batandukiriye amategeko yawe.

54 Imigambi yawe ni yo ndirimbo yanjye mu nzu ntuyemo bushyitsi.

55 Uhoraho, nijoro nibuka izina ryawe, kandi ngakurikiza amategeko yawe.

56 Mu by’ukuri icyo ngenewe ni ugukurikiza amabwiriza yawe.


Heti
Heti

57 Uhoraho, ndabivuze: umugabane wanjye ni ugukurikiza ijambo ryawe.

58 Ndashaka kukunyura n’umutima wanjye wose, umbabarire nk’uko wabisezeranye!

59 Nasuzumye imibereho yanjye, nkaba nshaka kugarukira ibyemezo byawe.

60 Nshishikariye ndatindiganyije gukurikiza amatangazo yawe.

61 Nkikijwe n’imitego y’abagiranabi, ariko sinibagiwe amategeko yawe.

62 Rwagati mu ijoro ndabyuka ngo ngushimire, ku mpamvu y’amateka atunganye waciye.

63 Nifatanyije n’abagutinya bose, bagakurikiza amabwiriza yawe.

64 Uhoraho, isi isendereye impuhwe zawe, unyigishe ugushaka kwawe.


Teti
Teti

65 Wagiriye neza umugaragu wawe, Uhoraho, ukurikije ijambo ryawe.

66 Unyigishe ibyiza by’ubushishozi n’ubumenyi, kuko niringiye amatangazo yawe.

67 Mbere yo gucishwa bugufi, narayobagurikaga, naho ubu ngubu, nkurikiza amasezerano yawe.

68 Uri umugwaneza n’umugiraneza, unyigishe ugushaka kwawe.

69 Abirasi baranyandavurisha ibinyoma, ariko jyewe, nkurikiza amabwiriza yawe mbikuye ku mutima.

70 Umutima wabo wazibiranywe n’ikinure, naho jyewe ngahimbazwa n’amategeko yawe.

71 Byanguye neza kuba naracishijwe bugufi, kugira ngo nitoze ugushaka kwawe.

72 Amategeko y’umunwa wawe andutira ibihumbi by’amasikeli ya zahabu na feza.


Yodi
Yodi

73 Ibiganza byawe byarandemye, maze birankomeza, umpe ubwenge, ngo nitoze amatangazo yawe.

74 Abagutinya nibandeba, bazishima, kuko nizeye ijambo ryawe.

75 Uhoraho, nzi ko amateka waciye atunganye, kandi nta bwo wibeshye uncisha bugufi.

76 Urukundo rwawe ni rwo rwampoza, nk’uko wabisezeranije umugaragu wawe.

77 Impuhwe zawe nizincengere maze mbeho, kuko amategeko yawe antera ubwuzu.

78 Abirasi banyicisha ibinyoma nibakorwe n’ikimwaro, jyewe nzirikana amabwiriza yawe.

79 Abagutinya nibangarukire, bazamenye ibyemezo byawe.

80 Umutima wanjye nuberwe no gukora icyo ushaka, bityo sinzakorwa n’ikimwaro.


Kafu
Kafu

81 Umutima wanjye uhangarije agakiza kawe, nizeye ijambo ryawe.

82 Amaso yanjye ahangarije amasezerano yawe, nibaza nti «Mbese uzampoza ryari?»

83 Nari meze nk’uruhago rutaze ku mwotsi, cyakora sinibagiwe ugushaka kwawe.

84 Mbese iminsi uteganyirije umugaragu wawe ingana iki? Kandi uzacira ryari urubanza abantoteza?

85 Abirasi barancukurira imyobo, batitaye ku mategeko yawe.

86 Amatangazo yawe yose ni ukuri, barantotereza ubusa, urantabare.

87 Narabandagaye, nsa n’ureba ikuzimu, cyakora sinateshutse ku mabwiriza yawe.

88 Girira ubuntu bwawe, umbesheho, nzakurikize ibyemezo wivugiye.


Lamedi
Lamedi

89 Uhoraho, iteka ryose ijambo ryawe rihoraho mu ijuru.

90 Ukuri kwawe guhoraho kuva mu gisekuruza kujya mu kindi; isi wayishinze ubutajegajega.

91 Kugeza uyu munsi, byose biracyariho uko wabishatse, kuko isi yose ikugaragiye.

92 Iyaba amategeko yawe atari anteye ubwuzu, mba narahitanywe n’ibyago.

93 Sinzigera nibagirwa amabwiriza yawe, kuko ari yo untungishije.

94 Ndi uwawe, unyirokorere, kuko ndangamiye amabwiriza yawe.

95 Abagiranabi barashaka icyankuraho, jyewe nkomeza guhugukira ibyemezo byawe.

96 N’aho byose byaba biboneye, bigira iherezo, ariko amatangazo yawe ntagira urubibi!


Memu
Memu

97 Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe! Iminsi yose ndayazirikana.

98 Amatangazo yawe ni yo bukire bwanjye igihe cyose, yanyigishije ubwenge butambutse ubw’abanzi banjye.

99 Ubujijuke mburusha abarezi banjye bose, kuko nakunze kuzirikana ibyemezo byawe.

100 Ndusha abasaza gusobanukirwa, kuko numviye amabwiriza yawe yose.

101 Nanze gukurikira inzira zose z’ikibi, kugira ngo nkomeze ijambo ryawe.

102 Nta bwo nacishije ukubiri n’amateka waciye, kuko ari wowe uyantoza.

103 Mbega ngo amasezerano yawe arandyohera, kurusha ubuki mu kanwa kanjye!

104 Amabwiriza yawe yampaye gusobanukirwa, bituma nanga inzira zose z’ibinyoma.


Nuni
Nuni

105 Ijambo ryawe rimurikira intambwe zanjye, rikaboneshereza inzira yanjye.

106 Narahiriye gukurikiza amateka atunganye waciye, kandi ni na ko nzabikomeza.

107 Nacishijwe bugufi bikabije, Uhoraho, umbesheho nk’uko wabisezeranye.

108 Uhoraho, wakire amasengesho ngutuye, maze unyigishe amateka waciye.

109 Amagara yanjye asa nahora ancika, ariko sinibagirwe amategeko yawe.

110 Abagiranabi banshandikiye umutego, ariko sinahuga ngo nitaze ibyo wantegetse.

111 Ibyemezo byawe ni byo murage wanjye, ni na byo byishimo by’umutima wanjye.

112 Nshishikajwe no gukurikiza ugushaka kwawe, ni cyo gihembo cyanjye iteka ryose.


Sameki
Sameki

113 Nanga imitima ijajanganya, maze ngakunda amategeko yawe.

114 Ni wowe buhungiro bwanjye n’ingabo yanjye, niringiye ijambo ryawe.

115 Bagiranabi, nimumve iruhande, kugira ngo nkomeze amatangazo y’Imana yanjye.

116 Unshyigikire ukurikije amasezerano yawe, kugira ngo mbeho, ntukoze isoni amizero yanjye.

117 Untere imbaraga kugira ngo ndokoke, nzarangamire ubudahwema ugushaka kwawe.

118 Abadakora icyo ushaka urabahigika, kuko ibyo bigira byose ari ibinyoma.

119 Abagiranabi bose b’isi, wabagize ibiseswa, ni cyo gituma nkunda ibyemezo byawe.

120 Umubiri wanjye uradagadwa kubera kugutinya, kandi amateka uciye antera ubwoba.


Ayini
Ayini

121 Nakoranye umurava n’ubutabera, ntunyegurire abanyisha agahato.

122 Unyizeze ko byose bizantunganira, maze abirasi boye kunshikamira.

123 Amaso yanjye ahangarije agakiza kawe, n’ijambo ryawe ry’ubutabera.

124 Ugenzereze umugaragu wawe ukurikije impuhwe zawe, maze unyigishe amategeko yawe.

125 Ndi umugaragu wawe, umpe ubwenge, kugira ngo menye neza imigambi yawe.

126 Uhoraho, amagingo arageze ngo uhaguruke, kuko barenze ku mabwiriza yawe.

127 Ni cyo gituma nkunda amategeko yawe, kurusha zahabu, ndetse zahabu iyunguruye.

128 Ni cyo cyatumye nsanga amatangazo yawe atunganye, nkanga imigirire yose y’ububeshyi.


Pe
Pe

129 Amategeko yawe ni agatangaza, ni cyo gituma umutima wanjye uyakomeyeho.

130 Guhishura amagambo yawe ni urumuri, abiyoroshya akabaha ubwenge.

131 Mbumbuye umunwa wanjye ngo miragure, kuko mfite inyota y’amatangazo yawe.

132 Hindukira undebe maze ungirire ibambe, nk’uko wabiteganyirije abagukunda.

133 Intambwe zanjye uzikomereshe amategeko yawe, ntureke ubukozi bw’ibibi bunyigarurira.

134 Unkize abantu banshikamiye, kugira ngo nkurikize amabwiriza yawe.

135 Umurikishe uruhanga rwawe ku mugaragu wawe, kandi unyigishe amategeko yawe.

136 Amarira arashoka mu maso yanjye, kuko badakurikiza amabwiriza yawe.


Tsade
Tsade

137 Uhoraho, uri umunyabutungane, ukaba intarenganya mu bucarubanza bwawe.

138 Washyizeho amategeko yawe mu butabera, ugaragaza ukuri gushyitse.

139 Ishyaka ry’uburakari rirangurumanamo, kuko abanzi banjye bibagirwa ijambo ryawe.

140 Ijambo ryawe rizira ihinyu, kandi umugaragu wawe ararikunda.

141 N’ubwo ndi intamenyekana n’insuzugurwa, sinigeze nibagirwa amategeko yawe.

142 Ubutabera bwawe buhoraho iteka ryose, kandi amategeko yawe ni ukuri kudakuka.

143 Ishavu n’ihagarikamutima byamfashe, ariko amatangazo yawe yo antera ubwuzu.

144 Ibyemezo byawe ni ubutabera bw’iteka ryose, umpere ubwenge kubyumva maze nzabeho.


Kofu
Kofu

145 Uhoraho, ndagutabaza n’umutima wanjye wose, unsubize; ndashaka gukurikiza ugushaka kwawe.

146 Ndagutakambiye, urantabare, kugira ngo nkomeze ibyemezo byawe.

147 Mbere y’umuseke mba ngutabaza, nizeye icyo uri buvuge.

148 Mba nkanuye mbere y’uko bucya, kugira ngo nzirikane amasezerano yawe.

149 Uhoraho, wumve ijwi ryanjye, kuko uri umunyampuhwe, umbesheho ukurikije amateka waciye.

150 Inkozi z’ibibi zintoteza ziransatiriye, amategeko yawe ziyagendera kure.

151 Wowe, Uhoraho, undi hafi, kandi amatangazo yawe ni yo y’ukuri.

152 Kuva kera namenye ko ibyemezo byawe, wabishingiye kuzahoraho iteka.


Reshi
Reshi

153 Reba ubutindi bwanjye, maze undokore, kuko ntibagiwe amategeko yawe.

154 Burana urubanza rwanjye, maze ungobotore, undwaneho ukurikije amasezerano yawe.

155 Abagiranabi umukiro ubari kure, kuko batumvira ugushaka kwawe.

156 Uhoraho, impuhwe zawe ni igisagirane, umbesheho ukurikije amateka waciye.

157 Abantoteza n’abanzi banjye ntibagira ingano, ariko sinateshutse ku byemezo byawe.

158 Nshenguka umutima iyo mbonye abahakanyi, kuko badakurikiza amasezerano yawe.

159 Reba ukuntu nkunda amabwiriza yawe, Uhoraho, umbesheho ukurikije impuhwe zawe.

160 Mbere ya byose ijambo ryawe ni ukuri: n’amateka waciye aratunganye kandi azahoraho iteka.


Shini
Shini

161 Ibikomangoma biranyikomye nta mpamvu, ariko amagambo yawe yonyine ni yo mfitiye igitinyiro.

162 Nshimishwa n’amasezerano yawe, nk’uwabonye iminyago itabarika.

163 Nanga ikinyoma urunuka, ariko ngakunda amategeko yawe.

164 Ngusingiza karindwi mu munsi, ku mpamvu y’amateka atunganye waciye.

165 Abakunda amategeko yawe bagira amahoro yuzuye, kuri bo nta kibakoma imbere.

166 Uhoraho, nizeye uburokozi bwawe, kandi nakurikije amatangazo yawe.

167 Nkurikiza ibyemezo byawe mbikuye ku mutima, maze nkabikunda bihebuje.

168 Nkurikiza amatangazo n’ibyemezo byawe, kandi ibyo nkora byose uba ubibona.


Tawu
Tawu

169 Uhoraho, induru mvuza ikugereho, umpe ubwenge ukurikije ijambo ryawe.

170 Ugutakamba kwanjye nikugere imbere yawe, undokore ukurikije amasezerano yawe.

171 Umunwa wanjye wamamaza ibisingizo byawe, kuko umenyesha ugushaka kwawe.

172 Ururimi rwanjye niruhimbaze amasezerano yawe, kuko amatangazo yawe yose atunganye.

173 Ikiganza cyawe nikimbere ikiramiro, kuko nahisemo amabwiriza yawe.

174 Uhoraho, icyo nifuza ni uko wandokora, kandi amategeko yawe antera ibyishimo.

175 Icyampa ngo mbereho kugusingiza, maze amateka waciye ambere ikiramiro.

176 Ndabungera nk’intama yazimiye; ngwino utarure umugaragu wawe, kuko ntibagiwe amatangazo yawe.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan