Zaburi 118 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIndirimbo yo gushimira Uhoraho nyuma y’amakuba 1 Alleluya! Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kandi urukundo rwe rugahoraho iteka! 2 Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo, iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!» 3 N’inzu ya Aroni nibivuge ibisubiremo, iti «Urukundo rwe ruhoraho iteka!» 4 N’abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo, bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka!» 5 Mu magorwa yanjye, natakiye Uhoraho, maze Uhoraho aranyumva, anshyira ahantu hagutse. 6 Uhoraho turi kumwe, nta cyantera ubwoba: umuntu wagira icyo antwara yaturuka he? 7 Uhoraho turi kumwe, arantabara, maze abanzi banjye nkabarebana akajogo. 8 Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho, aho kwiringira abantu! 9 Ibyiza ni ukwisunga Uhoraho, aho kwiringira abanyamaboko. 10 Amahanga yose yari yantangatanze, ariko ku izina ry’Uhoraho ndayatsemba! 11 Bari bantangatanze impande zose, ariko ku izina ry’Uhoraho ndabatsemba! 12 Bari bantangatanze nk’amarumbo y’inzuki, ariko bazima nk’umuriro w’ibitovu, kuko ku izina ry’Uhoraho nabatsembye! 13 Bashatse kumpirika ngo bangushe, ariko Uhoraho arantabara. 14 Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye; ni we nkesha agakiza kose! 15 Impundu z’ibyishimo n’iz’ubutsinzi, nizihore zivuga mu ngo z’ab’intungane, baririmbe bati «Indyo y’Uhoraho yagaragaje ibigwi! 16 Indyo y’Uhoraho yarihanukiriye, maze indyo y’Uhoraho igaragaza ibigwi!» 17 Oya, nta bwo nzapfa, ahubwo nzaramba, maze mpore namamaza ibikorwa by’Uhoraho. 18 Ni koko Uhoraho yari yampaye igihano gikaze, ariko ntiyagejeje aho kungabiza urupfu! 19 None nimunkingurire imiryango nyabutungane, maze ninjire, nshimire Uhoraho! 20 Dore irembo rigana Uhoraho aho riherereye: ab’intungane ni bo baryinjiramo! 21 Reka ngusingize, Nyagasani, kuko wanyumvise, maze ukambera umukiza! 22 Ibuye abubatsi bari barajugunye, ni ryo ryahindutse ibuye ry’insanganyarukuta ! 23 Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo, maze biba agatangaza mu maso yacu. 24 Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye: nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo. 25 Emera, Uhoraho, emera utange umukiro! Emera, Uhoraho, emera utange umutsindo! 26 Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho! Tubifurije umugisha mu Ngoro y’Uhoraho! 27 Uhoraho ni Imana, aratumurikira. Cyo nimukorane, mutambagire mufite amashami mu ntoki, murinde mugera ku mpembe z’urutambiro. 28 Ni wowe Imana yanjye, ndagushimira, Mana yanjye, ndakurata. 29 Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kandi urukundo rwe rugahoraho iteka! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda