Zaburi 114 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIbitangaza Imana yakoze igihe cy’iyimukamisiri 1 Alleluya! Igihe Abayisraheli basohotse mu Misiri, inzu ya Yakobo ikava mu gihugu cy’abanyamahanga, 2 Yuda yahindutse igicumbi cy’Uhoraho, Israheli ihinduka ingarigari ye. 3 Inyanja yarababonye, irahunga, Yorudani na yo irakimirana isubira inyuma; 4 imisozi miremire isimbagurika nk’amapfizi y’intama, n’utununga dusimbagurika nk’abana b’intama. 5 Mbe nyanja, utewe n’iki guhunga? Nawe Yorudani, utewe n’iki gukimirana usubira inyuma? 6 Mbe misozi miremire, mutewe n’iki gusimbagurika nk’amapfizi y’intama? namwe tununga, mutewe n’iki gusimbagurika nk’abana b’intama? 7 Butaka, itere hejuru imbere y’Umutegetsi, imbere y’Imana ya Yakobo, 8 yo igira urutare ikaruhindura ikidendezi cy’amazi, n’ikibuye cy’intamenwa ikagihindura isoko idudubiza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda