Zaburi 113 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmuvugo urata Imana isumba byose kandi yita ku bantu 1 Alleluya! Bayoboke b’Uhoraho, nimuhanike ibisingizo, maze musingize izina ry’Uhoraho! 2 Izina ry’Uhoraho nirisingizwe, ubu ngubu n’iteka ryose! 3 Kuva igihe izuba rirashe kugeza ubwo rirenga, nihasingizwe izina ry’Uhoraho! 4 Uhoraho asumba kure amahanga yose, n’ikuzo rye rigasumba ijuru. 5 Ni nde wamera nk’Uhoraho Imana yacu, we utetse ijabiro hejuru iyo gihera, 6 maze akunama areba ijuru n’isi hasi ye? 7 Ahagurutsa indushyi mu mukungugu, akavana umutindi mu cyavu, 8 kugira ngo amwicaze hamwe n’abakomeye, abakomeye bo mu muryango we. 9 Umugore wari ingumba amushakira inzu, akamugira umubyeyi wizihiwe mu bana be. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda