Zaburi 112 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuAmahirwe y’umuntu wubaha Imana 1 Alleluya! Hahirwa umuntu utinya Uhoraho, agahimbazwa n’amategeko ye! Alefu Beti Gimeli Gimeli 2 Urubyaro rwe ruzagira amaboko mu gihugu, ubwoko bw’abantu b’intungane bugire umugisha. Daleti He He 3 Ubukungu n’umunezero bibarizwa iwe, n’ubutungane bwe buhoraho iteka. Vawu Zayini Zayini 4 Mu gihe cy’umwijima, yaka nk’urumuri, rumurikira abantu b’intagorama. Koko impuhwe, ineza n’ubutungane, ni byo bimuranga. Heti Teti Teti 5 Hahirwa umuntu ugira impuhwe, kandi akaguriza abandi, ibintu bye aba abigengana ubutungane. Yodi Kafu Kafu 6 Nta bwo azigera ahungabana bibaho, azasiga urwibutso rudasibangana. Lamedi Memu Memu 7 Ntakangaranywa n’ibihuha bibi, akomeza umutima akiringira Uhoraho, Nuni Sameki Sameki 8 umutima we uhora mu gitereko, ntagire icyo yikanga, agashobora kwirebera uko abanzi be bigorerwa. Ayini Pe Pe 9 Agira ubuntu, agaha abakene ataziganya; ubutungane bwe bugahoraho iteka, akagendana ishema n’ubwemarare. Tsade Kofu Reshi Reshi 10 Umugomeramana, iyo amubonye, arajiginywa, agahekenya amenyo, agashenguka; ibyifuzo by’abagomeramana biburiramo. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda