Zaburi 111 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmuvugo urata Imana idahemuka kandi igira ubuntu 1 Alleluya! Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose, mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange. Alefu Beti Gimeli Gimeli 2 Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje, ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana. Daleti He He 3 Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa, kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka. Vawu Zayini Zayini 4 Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye, Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe. Heti Teti Teti 5 Abamwubaha abaha ibibatunga, akibuka iteka Isezerano rye. Yodi Kafu Kafu 6 Umuryango we yaweretse ibikorwa bye bihambaye, igihe awugabiye ayandi mahanga ho umunani. Lamedi Memu Memu 7 Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane, amategeko ye yose akwiye kwiringirwa. Nuni Sameki Sameki 8 Yashyiriweho abo mu bihe byose kandi ku buryo budasubirwaho, akaba agenewe kubahirizwa nta buryarya n’ubuhemu. Ayini Pe Pe 9 Uhoraho yazaniye umuryango we ikiwubohora, agena rimwe rizima imiterere y’Isezerano rye. Izina rye ni ritagatifu, kandi rigatera ubwoba. Tsade Kofu Reshi Reshi 10 Intangiriro y’ubwenge ni ugutinya Uhoraho; abagenza batyo bose ni bo inararibonye. Ibisingizo bye bizahoraho iteka ryose. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda