Zaburi 110 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmukiza ni umwami n’umuherezabitambo 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye, ati «Icara iburyo bwanjye, kugeza igihe abanzi bawe mbagira umusego w’ibirenge byawe!» 2 Inkoni yawe y’ubutegetsi, yuje ububasha, Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni: «Ganza, ugenge abanzi bagukikije! 3 Wahawe ubutware kuva ukivuka, wimikirwa ku misozi mitagatifu; mbese nk’urume rutonda mu museke, uko ni ko nakwibyariye!» 4 Uhoraho yarabirahiriye, kandi ntazisubiraho na gato, ati «Uri umuherezabitambo iteka ryose, ku buryo bwa Malekisedeki.» 5 Nyagasani ahora iburyo bwawe, agatikiza abami ku munsi w’uburakari bwe. 6 Acira amahanga imanza, akagerekeranya imirambo, ku isi hose agatsemba abatware. 7 Mu rugendo anywa amazi ku mugezi uhurura, bigatuma yongera kubyutsa umutwe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda