Zaburi 11 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUkwizera Imana byimazeyo 1 Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho ni we buhungiro bwanjye. Mushobora mute rero kumbwira ngo «Hungira ku musozi nk’akanyoni!» 2 Dore abagiranabi babanze imiheto, baratamika imyambi yabo ku njishi, kugira ngo barasire intungane mu mwijima. 3 Igihe igihugu cyose cyataye umuco, intungane yaba igishoboye iki kandi? 4 Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu, Uhoraho afite intebe ye y’ubwami mu ijuru; ariko amaso ye ntayakura ku bantu, abasuzumisha indoro ye. 5 Uhoraho anyurwa n’intungane, agahigika umugiranabi n’umunyarugomo. 6 Abagiranabi azabamanuriraho umuriro n’amahindure! Inkubi y’umuyaga izabe umugabane ubakwiye. 7 Koko rero Uhoraho ni intungane, agakunda ubutabera; ab’umutima uboneye ni bo bazamureba. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda