Zaburi 109 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuImivumo 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. 1 Igenewe umuririmbisha. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi. Mana wowe nsingiza, wikomeza kwinumira! 2 Kuko abanyakarimi kabi n’abanyabinyoma bakokereza ari jye bibasiye, bakamvugisha bandyarya. 3 Amagambo yabo y’urwango yanturutse impande zose, maze bakandwanya nta mpamvu. 4 Umubano mwiza nabagiriye bawitura ibirego, nyamara jyewe nkavuga amasengesho mbasabira. 5 Ineza mbagirira bayitura inabi, ubucuti mbagaragariza bakabwitura urwango. 6 «Mushakire umugome umuhagarara iburyo, maze amushinje! 7 Urubanza aburana, nirurangire atsinzwe ruhenu, maze najurira bimuviremo icyaha! 8 Iminsi ye yo kubaho irabe mikeya, imirimo yari ashinzwe ihabwe undi, 9 abahungu be bahinduke impfubyi, n’umugore we abe umupfakazi! 10 Abahungu be barabe inzererezi n’abasabirizi, maze birukanwe mu matongo yabo; 11 uwo yari abereyemo umwenda arakukumbe ibyo yungutse; abavamahanga basahure ibyo yaruhiye! 12 Ntihakagire n’umwe umubera indahemuka, ntihakabe n’umwe ugirira ibambe impfubyi asize; 13 urubyaro rwe rurakarimbuka, izina rye risibangane mu gisekuru kimwe gusa! 14 Ibicumuro by’ababyeyi be biributswe Uhoraho, icyaha cy’umukecuru we cyoye guhanagurika. 15 Ibyo byose ntibigasobe Uhoraho, maze atsembe ku isi icyatuma babibuka cyose! 16 Ubwo uwo muntu atagira agatima k’imbabazi, agatoteza umukene ngo amwice, akibasira umutindahare wasumbirijwe, 17 akanogerwa no kuvuma, yokokamwa n’umuvumo we, ntashake gutunga umugisha, yokabura umugisha. 18 Ubwo yambaye umuvumo nk’igishura, ukamucengeramo nk’amazi, ugacengera mu mubiri we nk’amavuta, 19 uwo muvumo urakamubera nk’umwambaro yambaye, umubere nk’umukandara ahora akindikije!» 20 Nguko uko Uhoraho azitura abandega, kimwe n’abamvuga nabi bose. 21 Naho wowe, Nyagasani, Mana yanjye, ndengera ugiriye izina ryawe; ubudahemuka bwawe burangwa no kugira neza, none nyirokorera. 22 Ndi umukene n’umutindahare, n’umutima wanjye wankomerekeye mu nda. 23 Ndarembera nk’igicucu kijya kurenga, barampinda nk’abirukana inzige. 24 Sinkibasha guhagarara bitewe no kubura icyo ndya, n’umubiri wanjye wanyunyujwe no kutagira ibinure. 25 Kuri bo nabaye insuzugurwa bikabije, iyo bambonye barajiginywa. 26 Ntabara, Uhoraho, Mana yanjye, nkiza ukurikije impuhwe zawe; 27 maze bamenye ko ari wowe wakinze ukuboko, bamenye ko ari wowe, Uhoraho, ukora byose. 28 Bo baravuma, wowe ugatanga umugisha: bari banteye, ariko baracemererwa, maze umuyoboke wawe arishima. 29 Abandegaga nibicwe n’ipfunwe, bamanjirwe, isoni bafite zibisesureho nk’igishura. 30 Nzamamaza Uhoraho ndanguruye ijwi, nzamusingirize hagati y’imbaga y’abantu; 31 kuko ahagarara iburyo bw’umutindahare, kugira ngo amukize abamucira urubanza. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda