Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 108 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Imana ni yo ikwiye kwiringirwa muri byose

1 Indirimbo. Ni zaburi iri mu zo bitirira Dawudi.

2 Mana yanjye, umutima wanjye wasubiye mu gitereko, none reka ndirimbe, ncurange ibyishongoro; iryo ni ryo shema ryanjye.

3 Kanguka, nanga y’imirya, nawe cyembe, maze nkangure umuseke!

4 Uhoraho, nzagusingiriza no mu yindi miryango, ngucurangire aho ndi hose mu mahanga;

5 kuko impuhwe zawe zikabakaba ku ijuru, n’ubudahemuka bwawe bugatumbagira mu bicu.

6 Mana yanjye, baduka wemarare hejuru y’ijuru, ikuzo ryawe ritumbagire hejuru y’isi yose!

7 Kugira ngo inkoramutima zawe zirokoke, dukirishe indyo yawe, maze udusubize.

8 Imana yavugiye mu Ngoro yayo ntagatifu iti «Ndatsinze! Negukanye Sikemu, ntambagira umubande wa Sukoti!

9 Gilihadi ibaye iyanjye, na Manase ni iyanjye; Efurayimu ihindutse ingofero y’icyuma nambaye ku mutwe, naho Yuda ni inkoni yanjye y’ubutegetsi,

10 Mowabu yo ibaye igikarabiro niyuhagiriramo, inkweto zanjye nkazirambika kuri Edomu, ngakoma akamu, nteye Ubufilisiti.»

11 Ni nde uzanjyana mu mugi ucinyiye? Ni nde uzangeza muri Edomu?

12 Nta wundi utari wowe, Mana yatuzinutswe, none ukaba utagitabarana n’ingabo zacu.

13 Gira uze udutabare, udufashe kurwanya abanzi, kuko ubuvunyi buturuka ku bantu ari nta cyo bugeraho.

14 Nituba kumwe n’Imana ni bwo tuzatsinda, ni yo izaribata abanzi bacu.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan