Zaburi 107 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUmuvugo ushimira Imana, yo ikura abantu ahaga 1 Alleluya! Nimushimire Uhoraho kuko agwa neza, n’urukundo rwe rugahoraho iteka. 2 Abo Uhoraho yarwanyeho nibabyivugire, bo yakuye mu maboko y’umwanzi, 3 maze akabakorakoranya abavana mu bihugu byose, mu burasirazuba no mu burengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. 4 Hari ababungeraga mu butayu, bakagenda ahantu hataba na mba, ntibabone inzira yerekera mu mugi utuwe; 5 bakicwa n’inzara n’inyota, bakumva imitima yabo yaguye isari. 6 Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo, na we abakiza imibabaro yabo; 7 abayobora mu nzira ibangutse, kugira ngo bagere mu mugi utuwe. 8 Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze, n’ibitangaza akorera bene muntu! 9 Kuko yahaye icyo kunywa uwicwaga n’inyota, uwari ushonje akamufungurira, akijuta. 10 Hari abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, bafungiranye mu byago no mu minyururu, 11 kubera ko bari bigize ibigande ntibumvire Imana, maze bagasuzugura imigambi y’Umusumbabyose. 12 Ni bwo imitima yabo ayicishije agahinda, bagwa umudari batagira kirengera. 13 Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo, na we abakiza imibabaro yabo; 14 abasohora mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu, acagagura ingoyi zari zibaboshye. 15 Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze, n’ibitangaza akorera bene muntu! 16 Kuko yamenaguye inzugi z’imiringa, akajanjagura ibihindizo by’ibyuma. 17 Hari abandi bari ibirimarima kubera ubusare bwabo, bahinduka nabi kubera ibyaha bahoragamo; 18 imitima yabo ihurwa icyitwa ibyo kurya, byanga hato ngo barenge amarembo y’ikuzimu. 19 Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo, na we abakiza imibabaro yabo; 20 avuga ijambo ryo kubakiza, abarinda kujya mu mva. 21 Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze, n’ibitangaza akorera bene muntu! 22 Nibature ibitambo byo kumusingiza, bamamaze ibikorwa bye bishimye. 23 Abakunda kugenda mu nyanja batwawe n’amato manini, bagacururiza mu mazi y’isanzure, 24 abo ngabo biboneye ibikorwa by’Uhoraho, n’ibitangaza agaragariza mu ngeri y’inyanja. 25 Yavuze rimwe, maze habyuka umuyaga w’inkubi, ututumbisha ibitunda mu nyanja. 26 Nuko bakajya mu birere, hanyuma bagacubira ikuzimu, bakarwara bakamererwa nabi cyane; 27 bakagira isereri bakadandabirana nk’abasinzi, ubuhanga bari basanganywe bukayoyoka. 28 Nuko batakambira Uhoraho mu mage barimo, na we abakiza imibabaro yabo; 29 wa muyaga w’inkubi awugaruramo ituze, ibitunda by’inyanja birahwama. 30 Nuko bishimira ko ituze rigarutse, maze Uhoraho abajyana mu mwaro bashakaga. 31 Nibashimire rero Uhoraho impuhwe ze, n’ibitangaza akorera bene muntu! 32 Nibamuratire mu ikoraniro rya rubanda, bamusingirize no mu iteraniro ry’abakuru b’imiryango. 33 Inzuzi azihindura ubutayu, ahari amasoko y’amazi hakumagara, 34 n’igihugu cyera akagihindura ubutaka bw’umunyu, ku mpamvu y’ubugiranabi bw’abahatuye. 35 Ubundi kandi ubutayu akabuhindura ikidendezi cy’amazi, n’ahantu h’imburamazi akahahindura amasoko; 36 maze akahatuza abari bashonje, bakahubaka umugi wo kubamo, 37 bagahinga imirima, bagatera imizabibu, bagasarura imbuto zeze. 38 Uhoraho akabaha umugisha, bakororoka uko bukeye, kandi ntareke amatungo yabo agabanuka. 39 Nyuma bakaza kugenda bagabanuka, bakazahara, babitewe n’ubutindahare, ibyago n’ububabare. 40 Nuko agasuzuguza abakomeye, akababungereza ku gasi batazi iyo bajya. 41 Nyamara akazamura umukene amukuye mu butindahare, n’imiryango akayiha kugwira nk’amashyo y’amatungo. 42 Abantu b’intungane barabireba, bakishima, naho abagizi ba nabi bakaruca bakarumira. 43 Mbese hari uwaba ashaka kumenya ubwenge? Niyitondere rero ibyo byose, maze azasobanukirwe n’ukuntu Uhoraho agira neza! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda