Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 106 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Ineza Imana yagiriye Israheli, n’ubuhemu Israheli yayituye

1 Alleluya! Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, kandi urukundo rwe rugahoraho iteka!

2 Ni nde wavuga ibigwi by’Uhoraho, akamamaza ibisingizo bye byose?

3 Hahirwa abita ku mategeko y’Uhoraho, igihe cyose bagakurikiza ubutabera!

4 Uhoraho, uranyibuke, wowe ugirira neza umuryango wawe, maze uze untabare,

5 kugira ngo niyumvemo ihirwe ry’intore zawe, mpimbazwe n’ibyishimo by’umuryango wawe, nsangire umunezero n’abo wagize ingarigari zawe!

6 Koko twaracumuye nk’abasekuruza bacu, twaragomye duteshuka inzira!

7 Abasekuruza bacu mu Misiri ntibigeze bumva ibitangaza byawe; biyibagije impuhwe zawe nyinshi, bivumbura ku Musumbabyose hafi y’inyanja y’Urufunzo.

8 Nyamara we, agirira izina rye arabarokora, kugira ngo yerekane ubushobozi bwe.

9 Akangara inyanja y’Urufunzo, maze irumuka; abanyuza mu ndiri yayo, bayigendamo nk’uko bagenda mu butayu.

10 Yabakijije abari babibasiye, abagobotora mu nzara z’umwanzi;

11 amazi arenga ku banzi babo, ntihasigara n’umwe;

12 nuko bemera ijambo ry’Uhoraho, baririmba ibisingizo bye.

13 Ariko ntibatindiganyije kwibagirwa ibikorwa bye, ndetse ntibarindira ko yuzuza umugambi we;

14 batangira kurarikira ibyo badafite, maze bagondoza Uhoraho mu butayu;

15 na we abaha ibyo bifuzaga, ariko bibatera umurengwe.

16 Hanyuma bagiriye Musa ishyari mu ngando, na Aroni, intungane y’Uhoraho;

17 nuko isi irasama, imira Datani, iyongobeza n’abo mu ishyaka rya Abiramu;

18 umuriro utwika igico cyabo, ikibatsi cyawo gitsemba abo bagiranabi.

19 Kuri Horebu bacuze inyana, bapfukama imbere y’icyo cyuma;

20 Uhoraho, we kuzo ryabo, bamusimbuza ishusho ry’ikimasa kirisha ubwatsi!

21 Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo, we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,

22 ibitangaza mu gihugu cya Kamu, n’akataraboneka ku nyanja y’Urufunzo.

23 Yari mu migambi yo kubatsemba, iyo Musa, intore ye, atamwitambika imbere, ngo abuze ubukana bwe kubarimbura.

24 Nyuma birozonze igihugu cyiganjemo ibyiza, ntibizera ijambo rye;

25 bijujutira mu mahema yabo, ntibumvira ijwi ry’Uhoraho.

26 Ni bwo abanguye ukuboko ararahira ko azabararika mu butayu,

27 akazatatanya inkomoko yabo, bakazagwa mu bihugu by’amahanga.

28 Nyuma bohotse kuri Behali w’i Pewori, biha kurya ku nyama zatuwe abazimu;

29 imigenzereze yabo ishavuza Uhoraho, maze icyorezo kibadukamo.

30 Ubwo ngubwo Pineyasi arahaguruka, arabahana, maze icyorezo kirahosha;

31 ibyo bimuviramo ubutungane ku Mana, bwamuranzweho mu mbyaro zose zakurikiye.

32 Bagomeye Uhoraho ku mazi y’i Meriba, batuma Musa ahagirira akaga;

33 bamutesheje umutwe, maze avuga ibiterekeranye.

34 Ntibatsembye ya miryango Uhoraho yari yababwiye;

35 ahubwo bivangavanze n’abanyamahanga, maze biha gukurikiza imico yabo.

36 Bagaragiye ibigirwamana byabo, maze bibagusha mu mutego;

37 abahungu babo n’abakobwa babo, babaturaho ibitambo by’ibigirwamana!

38 Koko bamennye amaraso y’abatacumuye, bamena amaraso y’abahungu babo n’ay’abakobwa babo batambiriwe ibigirwamana by’i Kanahani; nuko igihugu cyanduzwa n’umuvu w’ayo maraso.

39 Barihumanyije kubera ibyo bakora, imigenzereze irabandarika;

40 nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira umuryango we, azinukwa abo yari yaragize abe.

41 Ni ko kubagabiza ibiganza by’abanyamahanga, maze ababangaga, barabigarurira;

42 abanzi babo babisha agahato, bashikamirwa n’ikiganza cyabo.

43 Kenshi na kenshi Uhoraho yarabagobotoraga, ariko bo bagakomeza kumugomera, bakarushaho gusaya mu cyaha cyabo.

44 Nyamara Uhoraho yareba akaga barimo, akumva amaganya yabo;

45 yazirikana isezerano yari yarabagiriye, ubudahemuka bwe bukamutera kwisubiraho;

46 maze abari barabigaruriye bose, akabatera kubagirira impuhwe.

47 Uhoraho, Mana yacu, dukorakoranye, utuvane mu bihugu by’amahanga, maze tuzahimbaze izina ryawe ritagatifu, twizihirwe no kugusingiza.

48 Haragasingizwa Uhoraho, Imana ya Israheli, kuva iteka n’iteka ryose! Maze imbaga yose izavuge iti «Amen!»

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan