Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Zaburi 105 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu


Amateka y’umuryango wa Israheli agaragaza impuhwe z’Imana

1 Alleluya! Nimushimire Uhoraho, mwambaze izina rye, nimurate ibigwi bye mu yandi mahanga;

2 nimumuririmbire, mumucurangire, nimuzirikane ibitangaza yakoze;

3 nimwishimire izina rye ritagatifu, muhimbarwe, mwebwe abashakashaka Uhoraho!

4 Nimugarukire Uhoraho Nyir’ububasha, mushakashake uruhanga rwe ubudahwema.

5 Nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje, ibitangaza yakoze, n’amatangazo yivugiye,

6 mwebwe, nkomoko ya Abrahamu umugaragu we, bahungu ba Yakobo, abatoni be!

7 Ni we Uhoraho, Imana yacu, umugenga w’isi yose.

8 Ahora yibuka ibyo yasezeranye bidasubirwaho, ijambo yarahiriye amasekuruza igihumbi,

9 rya sezerano yagiranye na Abrahamu, akarisubiriramo Izaki mu ndahiro,

10 rikaba umugambi yakomereje Yakobo, n’isezerano ry’iteka yagiriye Israheli,

11 igihe avuze ati «Nzaguha igihugu cya Kanahani, kibe umugabane wegukanye!»

12 N’ubwo bari bakiri mbarwa, ari agatsinda k’abasuhuke,

13 bava mu gihugu bajya mu kindi, bava mu mahanga bajya mu yandi,

14 Uhoraho ntiyaretse hagira ubahuganya, ndetse yihaniza abami,

15 agira ati «Ntimugakore ku ntore zanjye, kandi ntimukagirire nabi abahanuzi banjye!»

16 Nuko ateza inzara mu gihugu, ibyo kurya birabura;

17 abanza koherezayo umuntu, Yozefu, wari umaze kugurwa bucakara.

18 Ibirenge bye babibohesha ingoyi, ijosi rye baryambika iminyururu,

19 kugeza ubwo ijambo ry’Uhoraho rigaragaje ko ari umwere.

20 Umwami ategeka kumubohora, umutegetsi w’amahanga aramufunguza.

21 Amugira umugenga w’urugo rwe, umutegetsi w’ibintu bye byose,

22 kugira ngo yigishe ibikomangoma uko ashaka, n’abanyacyubahiro be abatoze ubuhanga.

23 Nuko Israheli aza mu Misiri, Yakobo asuhukira mu gihugu cya Kamu.

24 Uhoraho aha umuryango we kororoka, urusha amaboko abanzi bawo;

25 abahindura umutima ngo bange umuryango we, ngo bicishe amayeri abagaragu be.

26 Atuma Musa, umugaragu we, na Aroni yari yaritoreye.

27 Bombi berekanira ibimenyetso mu Misiri, n’ibitangaza by’Uhoraho mu gihugu cya Kamu.

28 Yohereza umwijima, haba icuraburindi, ariko ntibahugukira ijambo rye.

29 Amazi yabo ayahindura amaraso, yica amafi yabo.

30 Igihugu cyabo kijagatamo imitubu, ndetse no mu byumba by’abami babo.

31 Avuga rimwe, maze ibibugu birabatera, n’udukoko dutwikira igihugu cyabo cyose.

32 Agusha urubura mu mwanya w’imvura, n’imirabyo ikwiza umuriro mu gihugu cyose;

33 aritagura imizabibu n’imizeti byabo, avunagura ibiti by’igihugu cyabo.

34 Yongera kuvuga, maze inzige ziratera, n’ibihore bitagira ingano;

35 birya ibyatsi byose mu gihugu cyabo, birya n’imbuto z’ubutaka bwabo.

36 Nyuma anangura icyitwa uburiza cyose mu gihugu, n’abana b’imfura bibarutse bakiri abasore.

37 Nuko ahakura abe bitwaje feza na zahabu, nta n’umwe uhutaye mu miryango yabo.

38 Misiri yishimira ko bagiye, kuko ubuhahamuke bwari bwabajunjitse.

39 Uhoraho ababambika hejuru igicu kibatwikira, akongeza n’inkingi y’umuriro wo kubamurikira nijoro.

40 Bamutakiye, aboherereza inkware, abahaza umugati uturutse ku ijuru.

41 Akingura urutare, maze amazi aravubuka; atemba nk’uruzi mu butaka bwumiranye.

42 Koko yibutse isezerano rye ritagatifu yagiriye Abrahamu, umugaragu we!

43 Nuko yimura umuryango wishimye, intore ze zisohokana urwamo rw’impundu.

44 Abaha ibihugu by’abanyamahanga, maze bazungura ibyaruhiwe n’indi miryango,

45 kugira ngo bazakurikize amatangazo ye, kandi bazakomeze amategeko ye.

Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan