Zaburi 104 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuUburanga bw’Umuremyi bwishushanyije mu biremwa bye 1 Mutima wanjye, singiza Uhoraho! Uhoraho, Mana yanjye, uri igihangange rwose! Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane, 2 wambaye urumuri nk’igishura, urambura ijuru nk’ihema. 3 Hejuru y’amazi wahubatse Ingoro yawe, ibicu ubigira igari ryawe, ugatambagirira ku mababa y’umuyaga. 4 Imiyaga wayigize intumwa zawe, umuriro uwugira umufasha wawe. 5 Isi wayiteretse mu kibanza cyayo, ntizigera na rimwe ihungabana. 6 Wayisesuyeho inyanja nk’umwambaro, amazi yayo agomererwa hejuru y’imisozi. 7 Iyo uyakangaye arahunga, ku ijwi ry’inkuba zawe akicubura; 8 aharamba imisozi, akamanuka imibande, yerekeje ahantu wayageneye. 9 Wahashinze umupaka atagomba kurenga, ku buryo atazongera kurengera ubutaka. 10 Uvubukisha amasoko y’amazi mu myoma, agatemba hagati y’imisozi; 11 akuhira inyamaswa zose zo mu gasozi, indogobe z’ishyamba zikahashirira inyota; 12 hafi yayo inyoni zo mu kirere zihubaka ibyari, zikaririmba zibereye mu mashami. 13 Imisozi uyivomerera uri hejuru iyo, isi ukayihaza imbuto z’ibikorwa byawe; 14 umeza ubwatsi bw’amatungo, n’imyaka muntu ahinga, maze ubutaka bukamuha ikimutunga, 15 na divayi ihimbaza umutima wa mwene muntu, kimwe n’amavuta amukesha uruhanga, n’umugati uramira imbaraga ze. 16 Ibiti by’Uhoraho bifite amazi abihagije, kimwe n’amasederi yateye yo muri Libani; 17 aho ni ho inyoni zarika, maze itanangabo ikiturira mu mizonobari. 18 Imisozi miremire ni iy’ihene z’agasozi, amasenga yo mu bitare akaba ubwikingo bwa nyiramuhari. 19 Ukwezi yakuremeye kuranga ibihe, izuba rikamenya igihe rirengera. 20 Uzana umwijima, maze hakaba ijoro, inyamaswa z’ishyamba zikayagara; 21 ibyana by’intare bigatontoma bishaka icyo bifata, maze bigasaba Imana icyo birya. 22 Izuba ryarasa bikitahira, bikajya kubunda mu ndiri yabyo. 23 Noneho muntu agasohoka iwe ajya gukora, akajya guhinga kugeza bwije. 24 Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi! Byose wabikoranye ubwitonzi, isi yuzuye ibiremwa byawe! 25 Ngiyo inyanja ngari, kandi yagutse impande zose, maze inyamaswa zitabarika, inini n’intoya, zikayijagatamo. 26 Ni na ho amato magari acuragana, na cya Leviyatani waremeye kuhadabagirira. 27 Byose ni wowe byiringira, biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye; 28 urabiha bikayoragura, wabumbura ikiganza cyawe, bigahaga ibyiza. 29 Uhisha uruhanga rwawe bigakangarana; wabivanamo umwuka bigahwera, bigasubira mu mukungugu byavuyemo. 30 Wohereza umwuka wawe, bikaremwa, maze imisusire y’isi ukayihindura mishya. 31 Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo! Uhoraho arakishimira ibikorwa bye! 32 We ureba isi, maze igahinda umushyitsi, yakorakora imisozi igacumba umwotsi! 33 Nzaririmba Uhoraho, mu buzima bwanjye bwose, iminsi yose nkiriho nzacurangire Imana yanjye. 34 Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure, maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo! 35 Abanyabyaha nibakendere ku isi, maze abagiranabi bekubaho ukundi! Mutima wanjye, singiza Uhoraho! |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda