Zaburi 102 - Kinyarwanda Bibiliya NtagatifuIsengesho ry’igihe cy’amakuba 1 Isengesho ry’umunyabyago igihe adandabiranye, maze agatura Imana amaganya ye. 2 Uhoraho, umva isengesho ryanjye, induru yanjye nikugereho! 3 Ntukampishe uruhanga rwawe umunsi nasumbirijwe; jya untega amatwi igihe ngutabaje, maze wihutire kunsubiza! 4 Koko iminsi yanjye irayoyoka nk’umwotsi, n’amagufwa yanjye agakongoka nk’inkekwe y’umuriro. 5 Umutima wanjye urarabirana nk’ubwatsi batemye, bikanyibagiza no kurya umugati wanjye. 6 Aho ndi hose mpora nganya, ku buryo nsigaye ndi uruhu rusa. 7 Ndasa na sakabaka yo mu butayu, meze nk’igihunyira cyo mu matongo; 8 ndara ntagohetse nk’inyoni yigungiye hejuru y’inzu. 9 Umunsi wose abanzi banjye barantuka, barankwena, bakampigira. 10 Ivu nsigaye ndirya nk’umugati, ibyo nywa nkabivanga n’amarira, 11 ku mpamvu y’uburakari n’ubukana bwawe, waranteruye maze uranjugunya. 12 Iminsi yanjye irarembera nk’igicucu, kandi ndumirana nk’ibyatsi. 13 Nyamara wowe, Uhoraho, uri umwami ubuziraherezo, kandi imbyaro zose zizahora zikwibuka! 14 Uzahagurutswa n’urukundo ufitiye Siyoni, kuko ari igihe cyo kuyigirira imbabazi, ayo magingo akaba ageze. 15 Abagaragu bawe batewe ubwuzu n’amabuye yayo, bagashavuzwa n’itongo ryayo. 16 Amahanga yose azatinya izina ry’Uhoraho, n’abami bose b’isi bazatinye ikuzo ryawe, 17 kuko Uhoraho azubaka Siyoni bundi bushya, akahigaragariza yuje ikuzo; 18 ubwo agahugukira isengesho ry’abanyazwe ibyabo, akita ku byo bamusaba. 19 Ibyo ngibyo nibyandikirwe igisekuruza kizaza, maze umuryango mushya uzasingize Uhoraho; 20 kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru, aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi, 21 kugira ngo yumve amaganya y’imfungwa, kandi abohore abaciriwe urwo gupfa. 22 Nuko bazamamaze muri Siyoni izina ry’Uhoraho, n’ibisingizo bye muri Yeruzalemu, 23 igihe ingoma n’amahanga bizibumbira hamwe, kugira ngo bigaragire Uhoraho! 24 Yacogoreje imbaraga zanjye mu nzira, agerura iminsi yanjye! 25 Ndavuga nti «Mana yanjye, ntunkureho ncagashije iminsi yanjye!» Imyaka yawe isumba ibisekuruza byose. 26 Kera wahanze isi, kandi ijuru ni igikorwa cy’ibiganza byawe. 27 Byo bizashira, ariko wowe uzahoraho, byose bizasaza nk’umwambaro, ubihindure nk’uko bahindura umwenda; 28 ariko wowe uzahora uri wa wundi, n’imyaka yawe ntizagira iherezo! 29 Abahungu b’abagaragu bawe bazatura, maze ababakomokaho bazarambe imbere yawe. |
Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu, Verbum Bible © The Bible Society of Rwanda, Rép. Dém. du Congo, 2012.
Bible Society of Rwanda